Umuyobozi w’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye riharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu, Michelle Bachelet yasabye guverinoma ya Congo/Kinshasa gukora iperereza ryimbitse ku bakekwaho gutera ubwoba Dr. Denis Mukwege.
Inkuru zimaze iminsi zitangazwa ko uyu muganga wanahawe igihembo cyitiriwe Nobel, yaba yugarijwe n’abantu bakomeje kumutera ubwoba ko bazamwica.
Iterabwoba rikorerwa uyu muganga ryongeye kubura ubwo yatangazaga ibikorwa bya kinyamaswa n’ubwicanyi bwaguyemo Abanyekongo bagera kuri 18 mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo mu mpera z’ukwezi gushize.
Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yemereye Umuryango w’Abibumbye ko igihugu ayoboye kigiye gukora uko gishoboye mu guhagarika abakomeje kubangamira umuteka wa Dr. Mukwege mu maguru mashya.
Dr. Denis Mukwege ni umuganga w’impuguke mu buzima bw’imyanya myibarukiro (gynécologue), akaba yarashize ivuriro ryita ku bagore bafashwe ku ngufu mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Mu 2018, yahawe igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel mu rwego rw’ubuzima, biturutse ku bikorwa bye by’ubwitange no gufasha abagore baba bahohotewe mu bihe by’intambara.


