Leta y’u Burundi yasabye u Rwanda kwemerera impunzi zose gutaha

Sangiza iyi nkuru

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu mu Burundi, Petero Nkurikiye yasabye ko u Rwanda rwakwihutisha gahunda yo kurekura impunzi zose z’Abarundi ziri mu Rwanda zigataha.

Ni icyifuzo yatangarije itangazamakuru nyuma yo kwakira abarenga 500 bagiye ku ikubitiro kuwa 27 Kamena 2020.

Inkuru ya TV1 ikomeza ivuga ko impunzi z’Abarundi ziba mu Rwanda umubare wazo munini ucumbikiwe mu nkambi ya Mahama iherereye mu burasirazuba bw’u Rwanda. Mu gihe abandi babarizwa mu mugi wa Kigali n’i Huye mu majyepfo y’u Rwanda.

Ubwo bakiraga impunzi zivuye mu Rwanda ku ruhande rw’u Burundi Umuvugizi wa wa minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu mu Burundi Petero Nkurikiye yabwiye itangazamakuru ko bishimiye kwakira bene wabo bari bamaze imyaka 5 bacumbikiwe mu Rwanda, gusa ashimangira ko igihugu cye cyifuza ko impunzi zose ziri mu nkambi ya Mahama zatahuka.

Umunyamabanga uhoraho muri minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi mu Rwanda Olivier KAYUMBA yabwiye itangazamakuru ko mu mpunzi 1800 zari ziyandikishije zisaba gutahuka iki ari icyiciro cya mbere kandi ko iki gikorwa kizakomeza bitewe n’imyiteguro y’u Burundi.

Guverinoma y’u Rwanda iravuga ko ikiri kuvugana n’iy’u Burundi kureba uburyo impunzi zose z’abarundi ziri mu Rwanda zatahuka ariko ngo ku ruhande rw’u Rwanda rwo ruriteguye gusa hakaba hategerejwe u Burundi ku buryo umubare w’impunzi buzajya bugaragaza ko bwiteguye kwakira zizajya zihita zoherezwa nyuma yo kwiyandikisha zisaba gutaha.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *