DJ Pius na Bruce Melody basuye wa mukecuru wamamaye mu mvugo ‘abakobwa bafite ubushyuhe’

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’inkuru zatambutse mu bitangazamakuru mu itangazamakuru umukecuru witwa Nyiramarondo wamamaye mu mvugo ‘Abakobwa bafite ubushyuye’ asaba Bruce Melody na Deejay Pius kumuremera, Kuri uyu wa Gatanu aba baririmbyi bafashe icyemezo cyo kujya kumusura aho atuye ku Gisagara mu ntara y’amajyepfo.

Nyiragondo Espérance w’imyaka 90 y’amavuko yaganirije Bruce Melody na mugenzi we Pius ubuzima yabayemo bubabaje, aho ngo yabyaye abana bagera mu icumi gusa kuri ubu akaba asigaranye babiri bonyine.

Uyu mukecuru yamenyekanye mu nteruro ivuga ko ‘Abakobwa bafite ubushyuhe n’abasore bafite gahunda’, yagaragaje imbamutima yatewe no gusurwa na biriya byamamare.

Mu ngemu bamujyaniye yari igizwe n’ibiribwa n’imyambaro. Bruce Melody Na Pius bijeje Nyiragondo ko bazakomeza kumuba hafi no kumusura mu kindi gihe.

Mu kiganiro Bruce Melody yagiranye n’urubuga rwa YouTube rwa Yago TV, yashimiye cyane Nyiragondo avuga ko iyo ataganiriza abanyamakuru bamusuye mbere ngo na bo babibone batari kubona inganzo yavuyemo indirimbo ‘Ubushyuhe’ ikunzwe n’urubyiruko rutari ruke.

Ku ruhande rwa Deejay Pius we ngo na mbere yo gusura uyu mukecuru bari basanzwe bavugana kuri Telefoni, gusa ngo ni akanyamuneza gahebuje kuba bibonaniye imbonankubone.

Icyo aba bahanzi bose bahurizaho ngo ni ukuba barakoresheje amagambo ya Nyiragondo mu ndirimbo ari ukugira ngo inganzo ye itazasaza bityo n’abazavuka bazajye bayumva bamenye ko ari we wavuze amagambo yavuyemo indirimbo Ubushyuhe.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *