Urutonde rw’abanyarwenya 10 bigaruriye imitima y’Abanyarwanda bakoresha imbuga nkoranyambaga

Sangiza iyi nkuru

Uko iterambere ry’ikoranabuhnga rikomeje kwiyongera ni nako rigenda rirushaho kuzamura impano nziza z’abantu zakabaye zarapfukiranwe. Ibi bishingira ku kuba kuri izi mbuga nta muntu kamara uba uhari ari nayo mpamvu umunyempano mu Bweyeye i Rusizi n’uri i Brooklyn muri Amerika bashobora guhuza impano zabo zikameyekana nk’uko nabo bashobora kumenyana.

Uyu munsi twifashishije ikinyamakuru The New Times, tugiye kubagezaho urutonde rw’abanyarwenya 10 bakunzwe cyane muri iyi minsi ku mbuga nkoranyambaga .

Clapton Kibonge

Mugisha Emmanuel wamenyekanye nka Clapton Kibonge ni we uza ku mwanya wa mbere mu banyarwenya bakunzwe ku mbuga nkoranyambaga hano mu Rwanda. Kibonge azwi nk’uhagarariye itsinda Day Makers rikora urwenya ku buryo bw’umwuga. Kibonge kuri ubu akurikirwa n’abarenga 250,000 ku rubuga rwe rwa Instagram, uyu kandi amaze kwigarurira YouTube aho kubera ibiganiro atambutsa kuri channel ye amaze kubona Subscription zirenga 65,000.

Mugisha Emmanuel kuri ubu ufite imyaka 31 y’amavuko avuga ko yatangiye gusetsa afite imyaka 14 y’amavuko.

Yatangiye kumenyekana cyane ubwo yakoraga ikiganiro cy’urwenya kuri Lemigo TV, ni ikiganiro cyitwaga Ramjaane Show.

Promesse Kamanda

Promesse Kamanda ubusanzwe akora umwuga wo gufotora, gusa abantu benshi bagiye batangazwa n’ubuhanga budasanzwe afite mu gusetsa. Kamanda yiyita umwamikazi wa Tik Tok mu Rwanda. Akunda cyane gukora urwenya rushingiye ku kwigana ibyamamare binyuranye akoresheje ijwi rye ahindura uko ashatse n’igihe abishakiye bikaryohera amatwi ya benshi.

Kuri ubu Kamanda, amaze kugira abamukurikira bagera ku 28,200 ku rubuga rwe rwa Instagram.

Ravanelly Twahirwa

Ravanelly Twahirwa ni umwe mu banyarwenya bakiri bato, ufite impano idasanzwe. Twahirwa impano ye mu gusetsa, ishingiye mu buhanga bwo kwigana imico n’amajwi bitandukanye cyane cyane amajwi y’abagore.

Impano ya Ravanelly yamamaye binyuze ku rubuga rwa Tik Tok byanatumye Clapton Kibonge avumbura impano ye amuha ikaze mu itsinda ry’abanyarwenya rya Day makers abereye umuyobozi.

Kugeza ubu Ravenelly Twahirwa amaze kugira abamukurikira barenga 31,000 ku rubuga rwe rwa Instagram.

Charity Keza (The Keza)

Ukuri kugaragara mu rwenya rwa Charity kuri muri bimwe mu bituma abakumurikira ku mbuga nkoranyambaga batamukuraho ijisho. Kugeza ubu Charity Keza akurikirwa n’anantu 48,400 kuri Instagram. Keza kandi yabaye umukozi muri Rwandair na Qatar Airways.

Nathalie Atete

Nathalie Atete ni umunyarwenya ukunzwe cyane kuri Instagram na Snapchat, azwi kandi nk’umwe mu bahanga u Rwanda rufite muri standup comedy. Nathalie yamamaye cyane ubwo yakoraga urwenya rw’igana ubuzima bw’umukecuru n’umwuzukuru we bisanisha ku myitwarire iranga urubyiruko mu minsi ya none.

Nyaxo

Nyaxo Comedy ni uruhererekane rwa filimi z’urwenya, rwatangiye guhererekanywa kuri YouTube mu mwaka 2019.

Nyaxo ukina nk’umukinankuru mukuru kuri ubu ni icyamamare abikesha urwo ruhererekane rwa Filimi zisekeje. Urwenya aheruka gushira ahagaragara rwarebwe n’abarenga 600 000 .

Bishop Gafaranga

Ni umunyarwenya wamenyekanye kubera urwenya akina yigana ubuzima bw’abihaye Imana bo muri iki gihe. Uburyo atambutsa ubutumwa bwe ni nabwo buryo bukoreshwa cyane n’abapasiteri. Gafaranga amaze kugira abakurikira ubutumwa bwe kuri Youtube bagera kuri 61,600.

Fabrice Shema (Pattyno)

Fabrice Shema azwi cyane nka Pattyno. Ni umunyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyarugenge aho yiga ibijyanye n’ubwubatsi (Civil Engineering).

Mu rwenya rwa Pattyno akina yigana ubuzima bw’imihanda, akenshi akunze kwita ubwa kirara. Pattyno ni umwe mu banyarwenya bakunzwe cyane kuri YouTube, aho Impuzandengo z’ibihangano bye birebwa ku kigero cya 150,000 na 200,000.

Japhet na Etienne

Japhet Mazimpaka na Etienne Iryamukuru ni bamwe mu bagize itsinda ry’abanyarwenya Day Makers. Aba basore bamenyekanye cyane mu rwenya rwise ‘Bigomba Guhinduka’.

Etienne Iryamukuru azwi cyane nka 5K, we na Japhet bamaze igihe kinini mu rwenya.

Joshua

Joshua ni umunyarwenya ukunze gukaruka ku buzima bw’ibyamamare mu rwenya akina. Abenshi mu byamamare byo mu Rwanda ntibamara umunsi batarebye urwenya rushya Joshua aba yasohoye, akenshi bamwe baba bashaka kureba amwe mu magambo yabavuzeho mu rwenya.

Urwenya rwa Joshua rwarebwe cyane kuri Youtube Channel ye rwarebwe inshuro 300,000.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *