Umwarimu witwa Ntaganzwa Sylvestre wo mu karere ka Ngoma uherutse gukora imashini zikarabya abantu ndetse zikanabatera imiti yica udukoko (Hand Sanitizer) umuntu atazikozeho, yapfuye kuri uyu wa Gatandatu azize Diyabete.
Amakuru y’urupfu rw’uyu mwarimu yemejwe n’umugore we Akingeneye Claudine wavuze ko Diyabete yamwishe hari hashize igihe gito bayimubonyemo.
Ayingeneye yagize ati: “Yapfuye mukanya nka saa saba, abaganga baravuga ko yazize diyabete, bayimubonyemo ku wa gatatu kwa muganga, yaguye mu bitaro bya Gisirikare bya Kanombe.”
Amakuru avuga ko ku wa mbere w’iki cyumweru ari bwo Nyakwigendera wari umaze igihe gito avuye mu bitaro bya Kibungo yajyanwe kuvurirwa mu bitaro bya gisirikare i Kanombe, nyuma yo gukomeza kuganzwa na Diyabete yamuhitanye.
Ntaganzwa wari umaze imyaka itanu yigisha ku ishuri ryisumbuye rya TTC Zaza nk’umwarimu wa siyansi kuva mu mwaka wa kane kugera mu mwaka wa gatandatu, asize umugore n’abana babiri.
Imashini ikarabya abantu yaherukaga gukora, yayikoze mu rwego rwo gufasha abantu kwirinda gukorakora ku bikoresho by’isuku hirindwa COVID-19.
Igitekerezo cyo gukora izi mashini nk’uko yabitangaje, yakigize nyuma ya gahunda ya guma mu rugo yashyizweho kubera icyorezo cya covid-19.
Icyo gihe yavuze ko yarebye ukuntu inzego z’ubuzima ziri kugira abantu inama yo gukaraba intoki kenshi ku munsi mu kwirinda icyorezo akifuza gutanga umusanzu mu gukora ziriya mashini kugira ngo zize kuziba icyuho noneho bibe byafasha mu kwirinda coronavirus.



2 Responses
Ngoma: Umwarimu uherutse gukora imashini zikarabya abantu batazikozeho yapfuye
Mu gihe bishoboka,Amakuru yose aherekejwe n’amafoto byarushaho kuba byiza.
Ngoma: Umwarimu uherutse gukora imashini zikarabya abantu batazikozeho yapfuye
Mu gihe bishoboka,Amakuru yose aherekejwe n’amafoto byarushaho kuba byiza.