Mu bubiko bwa MAGERWA mu mirenge ya Mururu na Bugarama mu Karere ka Rusizi hangirikiye bikabije imifuka y’umuceri 10,593 (buri gafuka gafite ibiro 25) ihwanye na toni 264.85, aho kuyitaba hakaba habuze.
Amakuru avuga ko muri uyu muceri, hari uwahagejejwe waramaze kwangirika bikabije. Ba nyirawo basaba ubuyobozi bw’Akarere kubabonera aho bayitaba hafi y’ubwo bubiko, ubuyobozi bw’Akarere bwo bukavuga ko bidashoboka kuko abubatse ubwo bubiko batahateganyije.
Mu kiganiro na Bwiza.com, bamwe mu bakozi b’amasosiyete atanu y’ubucuruzi yagize iki kibazo, bavuze ko bagize igihombo gikomeye cyane ubwo basangaga izi toni zose z’umuceri zari ziri muri ubu bubiko zitegerejwe kujya kugurishwa muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo zarangiritse bikabije igisigaye ari ugucukurirwa ugatabwa.
Gusa ariko kuko ngo hafi y’ubwo bubiko nta hateganyirijwe icyo gikorwa kandi ari ho habegereye, bandikiye ubuyobozi bw’Akarere babusaba aho bawutaba n’uburyo wahagezwa, ku wa 27 Kanama 2020, inzego bireba ku rwego rw’Akarere zirabasura zisanga koko iki kibazo gihari, zivuga ko zigiye kubisesengura hagashakwa ubutaka utabwamo bitangije ibidukikije, cyangwa ngo habe hari abaturage basubira inyuma bakawutaburura.
Umwe muri bo ati: “Hari ukuntu ibiribwa biza bikatugeraho byarangiritse bitewe n’amato biba byajemo aho tuba twabikuye hirya no hino ku Isi, hakaba n’igihe usanga amazi yarinjiye mu makontineri, nk’umuceri, ifarini n’ibindi bikatugeraho byaraboze ari na byo byatubayeho kuri uriya muceri, hakaba n’igihe bitinda mu bubiko nko muri ibi bihe bya COVID-19. Iyo dupakurura tujonjora ibyangiritse bigashyirwa ku ruhande tukabyereka Rwanda Revenue Authority, tugahabwa uruhushya rwo kubimena.’’
Yarakomeje ati: “Ni muri urwo rwego twandikiye Akarere kuko gafite inshingano zo kuduha aho kubimena, karadusura karabyibonera, dutegereje ko kadushakira aho kubitaba kuko kutabitaba byagira ingaruka ku baturage bashobora kubihakura bakabirya bibwira ko ari bizima, cyangwa ku bidukikije, gusa tugasaba Akarere ko baduha hafi y’ubu bubiko kuko kutujyana kure bikomeza kuduhombya kandi n’igihombo tuba twagize ari kinini cyane.’’
Aha umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Kayumba Ephrem yabakuriye inzira ku murima, avuga ko hari ahasanzwe hamenwa imyanda mu Kagari ka Ruganda mu Murenge wa Kamembe, ko atazi impamvu abubatse ibi bigega bya MAGERWA batateganyije hafi aho ibicuruzwa byangiritse cyangwa byarengeje igihe byamenwa cyangwa byatabwa. Yavuze ko nyuma y’ubusesenguzi, nibasanga byajyanwa aho hasanzwe hamenwa imyanda ari ho bizajyanwa.
Ati: ’’Gusaba ni ibyifuzo byabo ariko ibyo basaba ntibishoboka kuko sinzi impamvu ababyubatse batahateganyije mbere, n’ubwo ahasanzwe hamenwa imyanda turi gushaka uburyo twahatunganya neza bikajya bikorwa mu buryo buboneye. Kumena uwo muceri ahatarabugenewe byo ntibyashoboka.’’
Uyu muceri uzagenerwa aho kumenwa nyuma y’ubusesenguzi
Bamwe mu bakozi b’Akarere baganiriye na Bwiza.com bagize impungenge z’uyu muceri bafatiye no ku nzara bamwe mu baturage bataka bitewe no kutabona imirimo kubera COVID-19, bavuga ko igihe bitakorwa neza, bamwe mu baturage basubira inyuma bakawutaburura bakawurya, bakaba bahura n’ingorane nk’uko byagenze umwaka ushize ubwo abana bagiye aho hamenwa imyanda bakahakura za Jus zari zahamenwe zidatabwe, bazinywa bakamererwa nabi, bakajyanwa kwa muganga.
Umwe ati: “Aho bayimena hose babanze bashishoze kuko ni amatoni menshi kandi n’ubushize hari amafi yari yarangiritse yacururizwaga ku Rusizi rwa mbere na za Jus zacururizwaga mu mujyi wa Rusizi zari zararengeje igihe, baragiye bataba amafi, Jus barazihajugunya gusa, abana barazitoraguye barazinywa bamererwa nabi, bajyanwa kwa muganga. Aho izamenwa hazashyirwe uburinzi kuko ishobora guteza ibindi bibazo.’’
Ikibazo cy’ibicuruzwa byangirikira mu bubiko bwa MAGERWA muri aka karere cyangwa bikaza byarangiritse, ngo si ubwa mbere kibaye kuko bisanzwe nk’uko abakozi b’aya masosiyete babivuga, muri iki gihe cya COVID-19 bikaba bishoboka cyane kuko hari igihe kugera kuri ba nyirabyo bishobora kugorana bikarinda byangirika, bamwe mu bahaturiye bakavuga ko aho kugira ngo ibiribwa birinde byangirika babihabwa bikabaramira igihe nta kindi cyaba gikozwe. Aba bacuruzi bakavuga ko batabibima, ahubwo ko batamenya igihe biba byangirikiye, bagasaba Akarere gushaka ubutaka byajya bimenwamo hadategerejwe isesengura rya buri gihe.
Abakozi b’Akarere ngo bagiye kwiga ku kibazo cy’uyu muceri

28 Responses
Rusizi: Toni hafi 265 z’umuceri wangiritse zaburiwe aho gutabwa
Abayobozi ni danger, bananiwe kwiga ku bizima ngo babihe abashonji cyane cyane muri ibibihe bya korona ngo babirye none bashishikajwe no kubimeka. Bene nkibyo bitahawe abantu bizahore bimeneka. Kurangara.com kw’abakabaye bereberera abaturage.

Ariko koko nkubu ibi nibiki? Inzara irigutema amara abandi babireba bakicecekera. Ubwose urumva ubwo Atari ubunyamaswa? Izo ngirwa bayobozi byagakwiye kujya mumunyururu nkimyaka 30 kuri buri wese ufite aho ahuriye nikoresha ryuyu muceri. Ntasoni koko.
Birababaje cyane. Igihugu dore abatuma kidatera imbere ni nkabo bose.
Gusa I’m sure ko Imana izahana uwariwe wese ufiranye isano nimicungire nimikoreshereze yawo.

Uwo muceri aho kugirango abantu bawurye twawubyaza umusaruro w’ubuhinzi tuwukoramo Ifumbire y’imborera ni uko hatari kugendwa ariko mwazaduhuza naba nyirawo n’ubuyibozi tukabyigaho kuko niwo muri njye mbona kuko twe dutunganya imyanda.

Ariko bamwe inzara yarabishe nahomwebwengo toni magana zangirikiye mububiko.

Nyuma y icyo kibazo cy ibicuruzwa byangirka hakabura ago kubimena Turasaba akarere kugena aho kuzajya bimenwa kubufatanye m ubuyobozi bwa Magerwa.

Ese amatungo ntiyabirya ngo babiduhe,kojyangara isondori yarangiritse niayagaburira ntagire icyo aba.bawuduhe uwo muceri tugaburire ingurube zirashonje.

Ariko koko ibi ni uburangare bukabije nigute byangirika bene ako kageni bakarinda babura aho kujugunywa nyamara rubanda nyamwinshi inzara ibamereye nabi?
Ibyo leta ibikurikirane ihane banyirabayazana yabyo.

Nibyo rwose banyirabayazana bacishweho akanyafu kuko ntibyumvikana.

Uwo muceri wawuzane tuwurye.wangiritse gute kuburyo utaribwa?