Umuyobozi w’ishyaka rya DALFA Umurinzi, Ingabire Victoire, kuri uyu wa 29 Kanama 2020 yashyingiye Gasengayire Leonille wari umubitsi w’ishyaka rya FDU Inkingi, wafunzwe imyaka ibiri akurikiranweho ibyaha bitandukanye.
Ni ubukwe bwitabiriwe n’abagize umuryango wa Gasengayire, Ingabire Victoire hamwe n’umukobwa we w’imfura, Ujeneza Raissa wamusuye aturutse mu Buholandi.
Aya makuru y’ubu bukwe akubiye mu butumwa Ingabire Victoire wahoze ari umuyobozi wa FDU Inkingi ataratandukana nayo, yacishije ku rubuga rwa Facebook.
Ingabire Victoire yemeza ko Gasengayire uri mu kigero cy’imyaka 29 y’amavuko yamubereye umwana aho Raissa Ujeneza atari mu Rwanda, kuko ngo yamwitangiye bikomeye igihe yari muri gereza.
Ati: “Uyu munsi Leonille Gasengayire wanyitangiye bikomeye igihe nari muri gereza, angemurira buri munsi abifatanya n’amasomo ya kaminuza n’amasomo ye muri kaminuza, ngize amahirwe yo kumushyingira ndi kumwe n’imfura yanjye.”
Ingabire yakomeje ati: “Leonille yabaye aho Raissa atashoboye kuba. Ndibutsa ko Leonille aherutse kugirwa umwere nyuma y’imyaka ibiri yari amaze afunze.”
Gasengayire yatawe muri yombi tariki ya 6 Nzeri 2017, akurikiranweho umutwe w’ingabo utemewe, gushaka kugirira nabi ubutegetsi buriho no gukorana n’imitwe y’iterabwoba. Urukiko Rukuru urugereko rwihariye ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka rwa Nyanza rwamugize umwere tariki ya 23 Mutarama 2020, ahita afungurwa.
Gasengayire ashyingiwe nyuma yo gusezeranira imbere y’amategeko mu cyumweru gishize

8 Responses
Victoire yashimiye uwamugemuriraga muri gereza ku munsi yamushyingiriyeho
Yampaye inka Data
IVU yaponze ndakabaroga
Victoire yashimiye uwamugemuriraga muri gereza ku munsi yamushyingiriyeho
Ushatse kuvuga iki?

none ubwo ko mbona nta dupfukamunwa bambaye se natwo baradupfobya raaaa, uriya mwana ndabona we yamenye ibiriho

Ingabire sinzi niba byemewe ko mutambara agapfukamunwa wabukemera cyangwa ntukemera?
Victoire yashimiye uwamugemuriraga muri gereza ku munsi yamushyingiriyeho
Ingabire sinzi niba byemewe ko mutambara agapfukamunwa wabukemera cyangwa ntukemera?