Karasira Aimable arasaba abitwa Ibigarasha kuza bagakorera mu Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Karasira Aimable wahoze ari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda arasaba abantu bitwa Ibigarasha kuza bagakorera mu Rwanda nk’uko abarimo Ingabire Victoire babigenje.

Ibigarasha ni ijambo ryadutse rihabwa igisobanuro cy’umwanzi w’igihugu, ubu rikaba rihabwa abantu barwanya ubutegetsi bw’u Rwanda na bamwe batavuga rumwe nabwo, biganjemo ababa mu mahanga. Muri bo, hari abahisemo kwinjira mu mitwe yitwaje intwaro, bemeza ko bazakuraho ubutegetsi bifashishije urugamba rw’amasasu.

Uko Karasira yumva Ibigarasha : “Ijambo Ibigarasha rifite ukuntu ryaje bashaka kuvuga abantu batavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, ni ijambo ugiye kureba ritari ryiza cyane.”

VIDEO : Sinzanga inkunga ya FPR cg RNC | Inama nagira ibigarasha nibamanuke | Ikiganiro na Karasira Aimable

Karasira yabajijwe niba hakwiriye intambara kugira ngo ubutegetsi buhinduke nk’uko bamwe babitekereza, avuga ati : “Hagakwiriye kuba impinduramatwara igomba kugirwa n’abaturage muri rusange, (…) impinduramatwara ziganisha ku ntambara ntabwo rwose nzishyigikiye. Intambara ntikwiriye ari hano mu bihugu duturanye, ari hano mu Rwanda, hakwiriye kwigisha umuntu akumva ko ari nk’undi, abantu ntibumve ko ari ba kamara kuruta abandi.”

Yatanze urugero rw’abo avuga ko bashaka impinduka mu Rwanda nk’abo bitwa Ibigarasha baba hanze y’igihugu. Yavuze ko bakwiriye kuza mu Rwanda bakegera abaturage, bakavugana. Ati : “Abo bitwa Ibigarasha, inama nabagira ni ukuza mu Rwanda, Ingabire Victoire yaraje, yego ibyamubayeho twarabibonye ariko yaragerageje, ba Ntaganda barakora.”

Victoire Ingabire uri mu bashinze ndetse akanaba umuyobozi w’ishyaka rya FDU Inkingi yafatwaga na bamwe nk’umwanzi w’igihugu bitewe n’ubutumwa yatambutsaga mu bitangazamakuru ubwo yari mu Buholandi. Yaje mu Rwanda mu 2010 aje gukoreramo politiki, n’ubwo Karasira avuga ko iyo nzira itigeze imworohera.

Me Ntaganda Bernard na we uhuje umurongo na Ingabire, na we ni Umunyarwanda utavuga rumwe n’ubutegetsi; ufatwa kimwe nka Ingabire. Ni umwe mu bari bagize ishyaka rya PS Imberakuri, ubu yirukanwemo. Karasira yemeza ko uburyo aba bakoramo politiki, bwaba impamvu ituma n’abo bitwa Ibigarasha baza mu Rwanda.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *