Tariki ya 29 Kanama 2020, Umushumba wa Diyoseze Gatolika, Musenyeri Sevilien Nzakamwita yanditse ubutumwa butabariza imfungwa n’abagororwa bafungiwe muri Gereza ya Byumba bafite ikibazo cy’imibereho, mu gihe batacyemerewe gusurwa n’abo mu miryango yabo mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19. Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa rumaze kububona rwabuteye utwatsi.
Ubu butumwa bugenewe Padiri Mukuru n’abakirisitu, bugira buti: “Muri iki gihe Isi ihanganye n’icyorezo cya Coronavirus, dukomeje kugezwaho imibare y’imfungwa n’abagororwa bafite ibibazo by’imibereho kubera ko ababagemuriraga bazitiwe n’ingamba zo kwirinda ikwirakwizwa rya Coronavirus. By’umwihariko Gereza ya Gicumbi yatugejejeho ikibazo cy’abagororwa bafite indwara zikomoka ku mirire mibi, abafite indwara zidakira nka SIDA na Diyabete n’abageze mu za bukuru.”
Musenyeri Nzakamwita nk’uko bigaragara muri iyi baruwa, yasabye umuntu wese ufite umutima utabara mu bushobozi afite, ko yagira icyo agenera izi mfungwa n’abagororwa. Mu bikenewe cyane, yavuze indagara, ifu ya SOSOMA, isukari n’imyambaro.

Mu rwego rwo koroshya ingendo, abafite umutima wo gufasha bashyikiriza ubufasha bwabo kuri Padiri Mukuru wa Paruwasi, na we akabushyikiriza ubuyobozi bwa Gereza ya Gicumbi. Naho ngo abafite uburyo bwo kugera kuri gereza, bakwiyambaza umuryango Caritas wa Diyoseze ukabibafashamo.
RCS yateye utwatsi ubu butumwa
Uru rwego rumaze kubona ubu butumwa, rwabuvuguruje, ruvuga ko rwateganyije uburyo bwo gufasha imfungwa ndetse ko hari uburyo yita ku barwayi n’abanyantege nke.
Ubutumwa bwayo buragira buti: “(…) RCS iravuguruza ibiyikubiyemo kuko yateganyije uburyo bwo gufasha abafunzwe nkuko biri kuri website, http://rcs.gov.rw. ndetse hari nuburyo yita kubarwayi n’abanyantege nke.
Bwiza.com mu gushaka kumenya birambuye ku makuru RCS yatanze, yashakishije ubwo butumwa, isanga bwarasohotse tariki ya 4 Gicurasi 2020. Ubwo butumwa butanga nimero zikoresha serivisi ya Mobile Money zakwifashihwa mu koherereza imfungwa n’abagororwa amafaranga yo kuzifasha mu mibereho. Ubu butumwa bwasohotse nyuma y’aho Inama y’Abaminisitiri yari yemeje ko nta muntu wemerewe kongera gusura imfungwa n’abagororwa mu rwego rwo kwirinda ko icyorezo cya Covid-19 cyakwirakira.
Gereza zose ziri mu gihugu zatangiwe nimero ya Mobile Mobile Money. Izo ni: Nyarugenge, Muhanga, Nyanza, Huye, Nyamagabe, Rusizi, Rubavu, Musanze, Gicumbi, Bugesera, Rwamagana, Ngoma na Nyagatare. Ubutumwa bugira buti: “Mushobora kwifashisha imirongo y’itumanaho mu koherereza imfungwa n’abagororwa amafaranga mwifashishije Mobile Money (MoMo) kuri numero y’abakozi babishinzwe kuri gereza (sosiyali).”



2 Responses
RCS yateye utwatsi ubutumwa butabariza abagororwa
Abagororwa batungwa n’ibigori n’ibishyimbo, ibyo ntibyafasha bariya bantu. Musenyeli aravuga ukuri. Imiryango yabo yabuze uburyo bitewe n’ubukenewe.
RCS yateye utwatsi ubutumwa butabariza abagororwa
Abagororwa batungwa n’ibigori n’ibishyimbo, ibyo ntibyafasha bariya bantu. Musenyeli aravuga ukuri. Imiryango yabo yabuze uburyo bitewe n’ubukenewe.