-7814.jpg

Abayobozi bamaze igihe kirekire ku mwanya wa Meya ugora benshi

Sangiza iyi nkuru

Umwanya w’Umuyobozi w’Akarere uzwi nka ‘Meya ufatwa nk’ugoranye cyane kurusha indi yose bitewe n’uko ahanini biba gake kubona uwurambyeho, bikaba bigorana no kubona byibuze n’umara manda y’imyaka itanu.

Aha humvikana imvugo ya ‘Tour du Rwanda’ cyangwa se ‘umweyo’ aho humvikanye iyegura ry’umusubirizo ry’aba bayobozi mu bice bitandukanye by’igihugu nk’uko byagenze tariki ya 2 n’iya 3 Nzeri 2019 ubwo Komite Nyobozi mu turere twa Karongi, Ngororero, Muhanga, Burera, Gisagara, Rutsiro, Nyamasheke na Musanze zeguye, izindi zireguzwa.

Bamwe muri aba bayobozi, ubushobozi bwabo ntibwajyanaga n’umuvuduko w’iterambere igihugu kigezeho nk’uko babyitangarije, abandi bazize ibyaha nka ruswa no kunyereza umutungo wa leta cyangwa rubanda. Hari n’abeguye ku mpamvu zabo bwite ndetse na bake nka bamwe bo mu Karere ka Rubavu bagiye bazira icyakwitwa akagambane nk’uko byagaragajwe mu nkuru icukumbuye ya BWIZA ivuga ku birego bihimbano byagiye byeguza abo muri Rubavu.

Hari abandi na bo bake bakuwe kuri iyi myanya, bahabwa iyisumbuyeho nko kuyobora Intara barimo Kayitesi Alice wari Meya w’Akarere ka Kamonyi, akagirwa Guverineri w’Intara y’Amajyepfo asimbuye Gasana Emmanuel.

Gusa n’ubwo hari abo uyu mwanya wagiye ugora cyane, bakifuza no kuwivanaho, bake muri bagenzi babo bawurambyeho bisa n’aho bamaze kumenya ibanga ryo gukora izi nshingano. Abo bari hafi kumara manda ebyiri (imyaka 10) kuri izi nshingano, ndetse hari abamaze manda imwe n’igice. Abandi ni abagiye kurangiza manda yabo ya mbere mu 2021.

Ibyavuye mu bushakashatsi bw’ibanze Bwiza.com yakoze, byagaragaje ko Meya w’Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko François n’uw’Akarere ka Gakenke, Nzamwita Deogratias ari bo bamaze kuri izi nshingano igihe kirekire kurusha abandi.

Ba Meya barambye n’igihe bamaze ku nshingano

Habitegeko François ni Meya w’Akarere ka Nyaruguru, umwanya yagiyeho mu 2011 muri manda ye ya mbere, asimbuye Sibomana Félix wari umaze imyaka itatu gusa ayoboye aka karere. Komite Nyobozi ye yagize agahigo ko kuba iya mbere igizwe irangije manda ya 2011-2016 ikiri kumwe. Yari igizwe na Habitegeko, Niyitegeka Fabien umwungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu na Angelique Nireberaho ushinzwe imibereho y’abaturage.

-7814.jpg Meya Habitegeko François

Nzamwita Deogratias ni Meya w’Akarere ka Gakenke kuva mu 2011 ubwo yatangiraga manda ya mbere y’imyaka itanu, asimbuye Hakizayezu Pierre Damien. Igihe kirekire amaze ayobora aka karere agikesha ubunararibonye mu miyoborere kuva mu 1999, ubwo yagirwaga Sous Prêfet wa Sous Prefecture ya Kinihira, mu 2000 yagiye kuyobora muri Prefecture ya Byumba, ari umuyobozi ushinzwe amategeko n’ubutegetsi. Yanabaye Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu kuva mu 2006 kugera mu 2011, ubwo yahabwaga inshingano zo kuyobora Gakenke, ubu akaba ari muri manda ya kabiri izarangira mu 2021.

umuyobozi-wakarere-ka-gakenke.jpg Nzamwita Deogratias, Meya wa Gakenke kuva mu 2011

Nambaje Aphrodis ni Meya w’Akarere ka Ngoma kuva tariki ya 31 Gicurasi 2012, ubwo yari asimbuye Niyotwagira François weguye muri Werurwe uwo mwaka. Mu matora Nambaje yatowemo, yabonye amajwi 153 muri 236 y’abatoye; ibi bikaba bigaragaza icyizere yari afitiwe, kikimwicaje kuri iyi ntebe kugeza ubu ategereje ko manda izarangira mu 2021.

14706647201.jpg Meya Nambaje amaze imyaka 8 ayobora Ngoma

Muzungu Gerald ni Meya w’Akarere ka Kirehe kuva mu 2014 ubwo yayoboraga inzibacyuho asimbuye Murayire Protais wamenyesheje bitunguranye Njyanama y’akarere ko yeguye tariki ya 13 Ukwakira. Meya Muzungu yakomeje kugirirwa icyizere, ahabwa kuyobora manda ya mbere mu 2016, kugeza ubu akaba afite izi nshingano muri manda izarangira mu 2021.

arton2955.jpg Muzungu Gérald amaze kuri izi nshingano imyaka 6

Meya Gasana Richard uyoboye akarere ka Gatsibo yatowe muri Werurwe 2015 asimbuye Ruboneza Ambroise wari weguye kuri izi nshingano tariki ya 26 Ukuboza 2014. Yakomeje kugirirwa icyizere, atorerwa no kuyobora manda ya mbere kuva tariki ya 26 Gashyantare 2016 izarangira mu 2021, ku majwi 246 muri 253 by’abatoye.

image_750x422_5d4c3494b2eeb.jpg Gasana Richard amaze imyaka imyaka itanu ari Meya wa Gatsibo

Abandi ba Meya barambye kuri uyu mwanya ni abatangiye manda yabo mu ntangiriro z’umwaka w’2016, bategereje ko manda zabo zirangira mu 2021, bakaba bakongera kugirirwa icyizere cyangwa bagasimburwa n’abandi.

Soma Izindi Nkuru

12 Responses

  1. Abayobozi bamaze igihe kirekire ku mwanya wa Meya ugora benshi
    Bjr,aba bayobozi barasobanutse muri byose Kandi wabimenya neza iyo muganiriye bazi gukora priorities among priorities hibandwa kucyabafasha mbere kuruta ibindi ariko iyo bigeze kuri Gasana was gatsibo ho biba akarusho

  2. Abayobozi bamaze igihe kirekire ku mwanya wa Meya ugora benshi

  3. Abayobozi bamaze igihe kirekire ku mwanya wa Meya ugora benshi
    Umunyamakuru bashobora kuba bagushatse muri politic niko kwiyamamaza nogushaka imyanya bikorwa, icyo nababwira niba uribwemere kubihitisha: isi ntisakaye isaha nisaha banyagirwa, bo nabo basize bagabiye cg bateretsemo bakebuke Damien wari PM.
    Murakoze

    1. Abayobozi bamaze igihe kirekire ku mwanya wa Meya ugora benshi
      @UMUTURAGE, UTI:”Umunyamakuru bashobora kuba bagushatse muri politic niko kwiyamamaza nogushaka imyanya bikorwa, icyo nababwira niba uribwemere kubihitisha: isi ntisakaye isaha nisaha banyagirwa (…)” NANJYE NTI WOWE UBA AHO ISI ISAKAYE UKABA UTANYAGIRWA GUMAYO. NIBA UMUNYAMAKURU YANDITSE AVUGA KO ABA BAYOBOZI BARAMBYE MU KAZI BIRAKURYA HEHE? NIBA KANDI WUMVA BOSE BARABANJE KUGIRA ICYO BAMUHA (URETSE KO BITANASHOBOKA) BARAMAZE. BIKOMEZE BIKURYE, KANDI UREKE GUTEGA ABANTU IMINSI.

    2. Abayobozi bamaze igihe kirekire ku mwanya wa Meya ugora benshi
      @UMUTURAGE, UTI:”Umunyamakuru bashobora kuba bagushatse muri politic niko kwiyamamaza nogushaka imyanya bikorwa, icyo nababwira niba uribwemere kubihitisha: isi ntisakaye isaha nisaha banyagirwa (…)” NANJYE NTI WOWE UBA AHO ISI ISAKAYE UKABA UTANYAGIRWA GUMAYO. NIBA UMUNYAMAKURU YANDITSE AVUGA KO ABA BAYOBOZI BARAMBYE MU KAZI BIRAKURYA HEHE? NIBA KANDI WUMVA BOSE BARABANJE KUGIRA ICYO BAMUHA (URETSE KO BITANASHOBOKA) BARAMAZE. BIKOMEZE BIKURYE, KANDI UREKE GUTEGA ABANTU IMINSI.

  4. Abayobozi bamaze igihe kirekire ku mwanya wa Meya ugora benshi
    Umunyamakuru bashobora kuba bagushatse muri politic niko kwiyamamaza nogushaka imyanya bikorwa, icyo nababwira niba uribwemere kubihitisha: isi ntisakaye isaha nisaha banyagirwa, bo nabo basize bagabiye cg bateretsemo bakebuke Damien wari PM.
    Murakoze

  5. Abayobozi bamaze igihe kirekire ku mwanya wa Meya ugora benshi
    Umunyamakuru bashobora kuba bagushatse muri politic niko kwiyamamaza nogushaka imyanya bikorwa, icyo nababwira niba uribwemere kubihitisha: isi ntisakaye isaha nisaha banyagirwa, bo nabo basize bagabiye cg bateretsemo bakebuke Damien wari PM.
    Murakoze

  6. Abayobozi bamaze igihe kirekire ku mwanya wa Meya ugora benshi
    Umunyamakuru bashobora kuba bagushatse muri politic niko kwiyamamaza nogushaka imyanya bikorwa, icyo nababwira niba uribwemere kubihitisha: isi ntisakaye isaha nisaha banyagirwa, bo nabo basize bagabiye cg bateretsemo bakebuke Damien wari PM.
    Murakoze

  7. Abayobozi bamaze igihe kirekire ku mwanya wa Meya ugora benshi
    Nukuri nibyiza ko harabagikora inshingano zabo neza????ariko byagera kuri Gasana Richard bikaba akarusho numuyobozi mwiza utega amatwi umuturage.amahoro nimigisha bimuhoreho

  8. Abayobozi bamaze igihe kirekire ku mwanya wa Meya ugora benshi
    Nukuri nibyiza ko harabagikora inshingano zabo neza????ariko byagera kuri Gasana Richard bikaba akarusho numuyobozi mwiza utega amatwi umuturage.amahoro nimigisha bimuhoreho

  9. Abayobozi bamaze igihe kirekire ku mwanya wa Meya ugora benshi
    Meyor wa ngoma courage rwose! Manda yawe uzayisoze neza

  10. Abayobozi bamaze igihe kirekire ku mwanya wa Meya ugora benshi
    Meyor wa ngoma courage rwose! Manda yawe uzayisoze neza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *