PLU

Abo muri PLU ya Gen Muhoozi batangiye gukebura Yolande Makolo

Sangiza iyi nkuru

Umwe mu barwanashyaka b’imbere muri Patriotic League of Uganda (PLU) ya Gen Muhoozi Kainerugaba, Frank Mwesigye, ari mu b’imbere batangiye gukebura Umuvugizi wa Guverinoma y’ u Rwanda, Yolande Makolo, wanenze ibyo umuyobozi wabo aherutse kuvuga bigaruka ku moko y’Abatutsi n’Abahutu, bemeza ntaho bihuriye n’ u Rwanda kuko no muri Uganda ayo moko ahabarizwa.

Yolande Makolo yari yavuze ko atemeranya n’imvugo zishyira imbere iby’amoko.  Ikinyamakuru gikomeye muri Uganda cyitwa Chimpreports cyanditse inkuru kigaruka ku magambo ya Yolande Makolo, ko yamaganye izo mvugo z’amoko.

Tumwesigye we avuga ko ibyavuzwe na sebuja ntaho bihuriye n’u Rwanda.

Mu butumwa bwe ati “Sinshyigikiye ubu busobanuro (bwa Yolande Makolo). Amagambo ya Gen. Muhoozi Kainerugaba ntaho ahuriye n’u Rwanda. Nta Rwanda, nta hantu na hamwe ho mu Rwanda, cyangwa umuntu uwo ari we wese w’Umunyarwanda yigeze avuga muri tweet ye. Uganda, kimwe n’u Rwanda, ibamo amoko atandukanye, arimo Abahutu, Abatutsi n’Abatwa. Bityo rero, amagambo ye yari agamije kuvuga ku Banya-Uganda no ku mibanire n’imiterere y’amoko muri Uganda ubwayo, atari ku Rwanda cyangwa ku Banyarwanda.”

Yakomeje ati ” Yolande Makolo yagombye gusoma amagambo ya Gen Muhoozi Kainerugaba mu mujyo (context) yavugiwemo, aho guhita atekereza ko buri gihe iyo havuzwe Abahutu, Abatutsi cyangwa Abatwa, bihita bisobanura u Rwanda.”

Mu batanze igitekerezo kuri aya magambo ya Mwesigye Frank; hari abavuze ko n’ubundi Yolande Makolo atavuze ku magambo ya Gen Muhoozi, ko ahubwo yasubizaga uwitwa Mwijuke Ivan wari ushatse kubivangamo u Rwanda, yitwaje ibyo Gen Muhoozi ajya atangaza.Hari n’abashyigikiye Frank Mwesigye kuri iyi ngingo.

David Kabanda, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ibiro by’Umuyobozi Mukuru wa PLU, akaba n’Umudepite uhagarariye Kasambya County yo mu Karere ka Mubende, yavuze ko nta kibazo kiri hagati ya Gen Muhoozi na Yolande Makolo, kuko uyu Muvugizi wa Leta y’ u Rwanda atasubizaga ibyavuzwe na Gen Muhoozi, ko ahubwo yabwiraga uwo yise “indi nkomamashyi”.

Gen Muhoozi yari yatangaje ko akemanga ko muramu we Odrek Rwabwogo yaba ari Umuhima, ko ashobora kuba ari Umuhutu agendeye ku myitwarire ye. Hari n’undi wo mu b’imbere muri PLU waje asongamo ngo ” Ahubwo ni umutwa”. Ni ingingo yatumye bamwe bavuga ko Abahutu bibasiwe mu gihe hari ababibonamo ubutagondwa bushingiye ku moko.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply