Kenza Johanna Ameloot wabaye Nyampinga w’u Bubiligi mu 2024, yavuze ko u Rwanda ari igihugu yumva gifite umwihariko mu buzima bwe, ku buryo buri uko ahageze yumva agarutse iwabo.
Kenza ufite inkomoko mu Rwanda, yari umwe mu bashyitsi bahawe icyubahiro cyo kwita amazina abana b’ingagi 22 mu muhango wa 21 wa Kwita Izina, wabereye mu Kinigi mu Karere ka Musanze ku wa Gatanu tariki ya 4 Nzeri 2026.
Mbere y’uwo muhango, ku wa Kane tariki ya 3 Nzeri, Kenza yari yagize amahirwe yo gusura ingagi zo mu misozi muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga. Yavuze ko kubona izi nyamaswa imbonankubone, ndetse nyuma akagira uruhare mu kwita izina umwe muri zo, ari ibintu atazigera yibagirwa.
Mu ijambo rye, Kenza yashimiye u Rwanda kuba rwaramuhaye ayo mahirwe, avuga ko buri rugendo agirira mu Rwanda rumwibutsa inkomoko ye.
Ati: “Murakoze cyane! Kugera mu Rwanda buri gihe numva ngeze iwacu. Ndabakunda cyane. Nishimiye kuba ndi umwe mu bagize uruhare mu Kwita Izina abana b’ingagi muri uyu mwaka.”
Kenza yahaye umwana w’ingagi wo mu muryango w’Umubano izina rya Nkwakuzi. Uwo mwana w’ingagi w’icyigabo yavukiye muri uwo muryango, nyina akaba ari Isimbi.
Izina Nkwakuzi risobanura umuntu urangwa n’ubutwari. Kenza yavuze ko yahisemo iri zina mu cyizere cy’uko uyu mwana w’ingagi azakura neza, agira imbaraga n’ubutwari kandi akazagira uruhare rukomeye mu muryango avukamo.
Yagize ati: “Ndifuza ko umwana w’ingagi nahaye izina yazakura neza, akagira ishyaka kandi agakomeza kubana n’umuryango we.”


