miss-malawi

Miss Malawi yasimbujwe umukobwa wa Minisitiri

Sangiza iyi nkuru

Impaka zikomeye zatangiye muri Malawi nyuma y’uko Thandi Chisi watwaye ikamba rya Miss Malawi adahagarariye igihugu muri Miss World 2026.

Ahubwo Malawi yatoranyije Ireen Navicha, umukobwa wa Minisitiri Mary Navicha, ngo abe ari we uhagararira igihugu muri iri rushanwa.

Abashyigikiye Chisi bavuga ko icyemezo kitafashwe mu mucyo, ndetse batangiye ubukangurambaga bise #JusticeForThandie basaba ibisobanuro.

Abategura Miss Malawi bavuga ko Navicha yatoranyijwe kubera ubunararibonye afite mu marushanwa mpuzamahanga n’ibikorwa byo guteza imbere uburenganzira bw’abakobwa.

Kugeza ubu, ibirego bivuga ko Navicha yatoranyijwe kubera ko ari umukobwa wa Minisitiri ntibifite ishingiro, ariko iki kibazo gikomeje guteza impaka muri Malawi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply