6B5SwWnPQTcVDh1mUfiS5jeQzczcCtwAwGLnBnUZ

U Burusiya na Koreya ya Ruguru byamaze gufungura umuhanda wa mbere ubihuza

Sangiza iyi nkuru

Ikiraro cya mbere cy’umuhanda gihuza u Burusiya na Koreya ya Ruguru cyafunguwe kuri uyu wa Mbere ushize, ibizatuma ibihugu byombi bitwara imizigo n’abagenzi mu buryo bworoshye hagati y’umupaka wabyo bambuka uruzi rwa Tumen.

Itangazamakuru rya leta ya Pyongyang ryavuze ko iki kiraro kizakoreshwa mu “guhanahana abakozi, ubukerarugendo n’ubucuruzi”.

Ariko itsinda rya OSINT ryo muri Ukraine, ryavuze ko iki kiraro kigamije “gushyiraho inzira y’igisirikare y’ubwihisho” yo gushyigikira u Burusiya mu ntambara ya Ukraine.

Ibi bibaye mu gihe umubano hagati y’ibihugu byombi warushijeho kwiyongera kuva intambara ya Ukraine yatangira, aho Perezida Putin w’u Burusiya na Kim Jong Un wa Koreya ya Ruguru babanje kwemeranya ko ibihugu byombi bizafashanya mu gihe habayeho gutera kimwe muri byo.

Minisitiri w’Intebe w’u Burusiya, Mikhail Mishustin, yavuze ko iki kiraro ari “ikimenyetso gishya cy’ubucuti”, mu gihe Minisitiri w’Intebe wa Koreya ya Ruguru, Pak Thae Song, yavuze ko ari “igikorwa cy’amateka”.

Ibiro Ntaramakuru bya leta mu Burusiya, TASS, bivuga ko imodoka zigera kuri 300 n’abantu 2.323 bashobora kuzajya bambuka iki kiraro buri munsi.

Amashusho ya satelite yatangajwe na BBC muri Gicurasi uyu mwaka yagaragaje iki kiraro gifite uburebure bwa kilometero imwe kiri iruhande rw’imihanda mishya myinshi, aho bagenzurira abinjira n’abasohoka n’aho guparika imodoka.

Hari hasanzwe inzira zo mu kirere na gari ya moshi zihuza ibihugu byombi, ariko kugeza ubu, inzira y’umuhanda yahuzaga ibihugu byombi cyari igisubizo cy’igihe gito, aho imbaho zashyirwaga ​​ku kiraro cya gari ya moshi kugira ngo imodoka zibashe kukinyuraho, nk’uko bitangazwa na Reuters.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply