FB_IMG_1788856579398

Sherrie Silver yasobanuye impamvu atarongorwa

Sangiza iyi nkuru

Umubyinnyi w’Umunyarwandakazi Sherrie Silver yasubije abamubaza impamvu atarashaka umugabo, avuga ko ubuzima bwe bwa buri munsi butuma atabona amahirwe menshi yo guhura n’abagabo no kubamenya mu buryo bwimbitse.

Mu butumwa yanyujije kuri Instagram, Silver yavuze ko akenshi iyo ahuye n’abagabo, ibiganiro byabo birangirira ku kazi, kuko benshi baba ari abo bahuriye mu bikorwa bye cyangwa mu mishinga akoramo. Ibi bituma atabona umwanya uhagije wo kuganira n’umuntu ku buzima bwite no kubaka umubano ushobora kuvamo urukundo.

Yavuze kandi ko imiterere ye bwite igira uruhare muri iki kibazo. Silver yasobanuye ko ari umuntu ugira isoni kandi utajya yoroherwa no kwegera abantu bashya. Ku bwe, iyo abonye umusore umushimishije, rimwe na rimwe aho kugerageza kumuganiriza, ahitamo kuva aho ari akajya kwishakira ikindi kimuhugisha.

Ati: “Iyo mbonye umusore mwiza, ndigendera nkahugira mu kindi kintu.”

Mu butumwa bwe, Silver yanagarutse ku magambo yigeze kubwirwa n’umuntu wamubwiye ko, niba ashaka kubona umugabo, akwiriye kugabanya igihe amara mu Rwanda. Uwo muntu ngo yamubwiye ko abagabo b’Abanyarwanda bamutinya, ibintu Silver yakomojeho mu buryo bwo gusetsa.

Ibi byatumye abakurikira Sherrie Silver babona ko kuba atarashaka umugabo atari uko yanze urukundo cyangwa ko adateganya kubaka urugo. Ahubwo avuga ko imibereho ye, akazi ke, isoni ndetse no kutajya ahura n’abantu benshi ari bimwe mu bituma atarabona umuntu bakomezanya.

Sherrie Silver amaze kuba izina rizwi ku rwego mpuzamahanga mu kubyina no mu myidagaduro, aho akorana n’abahanzi n’ibyamamare bitandukanye.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply