Ku munsi wa kabiri w’uruzinduko rwe muri Oman, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yasuye Ingoro Ndangamurage ya “Frankincense Land” iherereye i Salalah, aho yasuye ibice byayo bitandukanye akanahabwa ibisobanuro birambuye ku birimo n’ibimurikirwamo; bigaragaza umurage w’umuco n’amateka by’Ubwami bwa Oman ndetse n’uruhare rukomeye yagize mu iterambere ry’ikiremwamuntu mu bihe bitandukanye.

Martime Hall

Martime Hall igaragaramo amateka y’igihugu y’ibikorwa byo mu nyanja, n’ingaruka byagize mu bushobozi bw’igihugu bwo gucuruza ibicuruzwa by’akataraboneka, harimo n’imibavu. Iki gice kirimo ingero z’amato ya Oman, n’imurikabikorwa mu buryo bw’ikoranabuhanga ry’ibintu nyaburanga.
History Hall

Ni igice kigaragaza incamake rusange y’amateka ya Oman, harimo amateka ya Dhofar, amateka y’idini rya Isilamu muri Oman, imiterere ya Oman, na Omani ya Kera. Byongeye kandi, ushobora kwiga n’imikoreshereze y’igihingwa cya frankincense (gikorwamo imibavu n’imiti gakondo) mu mateka nko mu migenzo y’idini n’ubuvuzi gakondo.


