Ubwami bwa Oman n’u Rwanda byasinye amasezerano abiri y’ubufatanye n’amasezerano atandatu y’ubwumvikane mu muhango wabereye mu ngoro ya Al Hosn i Salalah kuri uyu wa Kabiri. Aya masezerano afatwa nk’intambwe nshya mu bufatanye hagati y’ibihugu byombi, yashyizweho umukono mu ruzinduko rw’iminsi ibiri Perezida Kagame yagiriye muri Oman kuva kuwa Mbere, itariki 7 Nzeri 2026


Ayo masezerano ajyanye no gusonerwa viza ku bafite pasiporo z’abadipolomate, iza serivisi na pasiporo zidasanzwe, ndetse n’ayo kwirinda gusoresha kabiri nk’uko bitangazwa n’Ibiro Ntaramakuru bya Oman.


Amasezerano y’ubwumvikane na yo ajyanye n’ubufatanye mu buhinzi, ubwikorezi, iterambere ry’ibyambu byo ku butaka, serivisi zo guhererekanya ibicuruzwa, guteza imbere ishoramari, umurimo, ubufatanye mu bintu by’ingenzi no gushyira mu bikorwa ishoramari.


