Sherrie Silver yasobanuye impamvu atarongorwa

Umubyinnyi w’Umunyarwandakazi Sherrie Silver yasubije abamubaza impamvu atarashaka umugabo, avuga ko ubuzima bwe bwa buri munsi butuma atabona amahirwe menshi yo guhura n’abagabo no kubamenya mu buryo bwimbitse. Mu butumwa yanyujije kuri Instagram, Silver yavuze ko akenshi iyo ahuye n’abagabo, ibiganiro byabo birangirira ku kazi, kuko benshi baba ari abo bahuriye mu bikorwa bye cyangwa […]
M23 yakajije ibitero, yegera Walikale

Umutwe wa AFC/M23 wakajije ibitero ku mpande zitandukanye za Teritwari za Masisi na Walikale muri Kivu y’Amajyaruguru, mu mirwano ihanganishije uyu mutwe na FARDC hamwe n’abarwanyi ba Wazalendo. Muri Masisi, AFC/M23 yafashe Ngululu ku wa Gatandatu, ikurikirizaho kwigarurira agace k’ubucuruzi ka Humura ku Cyumweru. Ibi byatumye igenda yegera Walikale, binyuze ku murongo w’urugamba uhuza Nyamaboko […]
U Burusiya na Koreya ya Ruguru byamaze gufungura umuhanda wa mbere ubihuza

Ikiraro cya mbere cy’umuhanda gihuza u Burusiya na Koreya ya Ruguru cyafunguwe kuri uyu wa Mbere ushize, ibizatuma ibihugu byombi bitwara imizigo n’abagenzi mu buryo bworoshye hagati y’umupaka wabyo bambuka uruzi rwa Tumen. Itangazamakuru rya leta ya Pyongyang ryavuze ko iki kiraro kizakoreshwa mu “guhanahana abakozi, ubukerarugendo n’ubucuruzi”. Ariko itsinda rya OSINT ryo muri Ukraine, […]
Junior Kameni yaburiye Rayon SportsÂ

Rutahizamu wa Rayon Sports, Junior Herman Kameni, yaburiye bagenzi be ko “nta cyemezo kirafatwa”, nubwo ikipe yabo yavuye muri Cameroon inganyije na Panthère Sportive du NdĂ© igitego 1-1 mu mukino ubanza wa CAF Confederation Cup. Panthère ni yo yafunguye amazamu ku munota wa 13, ubwo Valentin Beo Batto yatsindaga igitego cyiza. Rayon Sports yaje kwishyura […]
Anglican igiye gutora Arikiyepisikopi mushya

Itorero Anglican ry’u Rwanda (EAR) rizatora Arikiyepisikopi mushya ku wa 11 Nzeri 2026, uzasimbura Arikiyepisikopi Laurent Mbanda uri hafi kujya mu kiruhuko cy’izabukuru. Mbanda yatangaje iyi tariki ku Cyumweru tariki ya 6 Nzeri, anasaba abakirisitu gusengera Itorero mu gihe ryitegura guhitamo umuyobozi mushya. Amatora azakorwa mu mwiherero w’Abepiskopi b’Itorero, aho abepiskopi bahagarariye diyosezi 13 bazatora […]
Uruzinduko rwa Perezida Kagame muri Oman mu mafoto

Umuyobozi w’ikirenga wa Oman, Sultan Haitham bin Tariq, na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, kuwa Mbere bagiranye ibiganiro mu ngoro ya Al Hosn iherereye Salalah, aho baganiriye ku ngingo z’ubufatanye n’ishoramari mu nzego z’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ingufu, umutekano w’ibiribwa, ibyambu byo ku butaka, ibikoresho, n’urwego rw’ubuzima; mu rwego rwo kurushaho kubaka ishoramari hagati y’ibihugu byombi […]
Miss Malawi yasimbujwe umukobwa wa Minisitiri

Impaka zikomeye zatangiye muri Malawi nyuma y’uko Thandi Chisi watwaye ikamba rya Miss Malawi adahagarariye igihugu muri Miss World 2026. Ahubwo Malawi yatoranyije Ireen Navicha, umukobwa wa Minisitiri Mary Navicha, ngo abe ari we uhagararira igihugu muri iri rushanwa. Abashyigikiye Chisi bavuga ko icyemezo kitafashwe mu mucyo, ndetse batangiye ubukangurambaga bise #JusticeForThandie basaba ibisobanuro. Abategura […]