IMG_5524

Anglican igiye gutora Arikiyepisikopi mushya

Sangiza iyi nkuru

Itorero Anglican ry’u Rwanda (EAR) rizatora Arikiyepisikopi mushya ku wa 11 Nzeri 2026, uzasimbura Arikiyepisikopi Laurent Mbanda uri hafi kujya mu kiruhuko cy’izabukuru.

Mbanda yatangaje iyi tariki ku Cyumweru tariki ya 6 Nzeri, anasaba abakirisitu gusengera Itorero mu gihe ryitegura guhitamo umuyobozi mushya.

Amatora azakorwa mu mwiherero w’Abepiskopi b’Itorero, aho abepiskopi bahagarariye diyosezi 13 bazatora umwe muri bo. Batora mu buryo bw’ibanga, hanyuma uwatsinze akamenyekanishwa nk’Arikiyepisikopi mushya.

Kugeza ubu, abepiskopi batatu ni bo bujuje ibisabwa: Manasseh Gahima wa Gahini, Nathan Rusengo wa Kigali na Assiel Musabyimana wa Kigeme.

Ushaka kwiyamamarira uyu mwanya agomba kuba afite hagati y’imyaka 55 na 60, kandi akaba amaze nibura imyaka itanu ari umwepiskopi uyobora diyosezi.

Laurent Mbanda yayoboye EAR kuva mu 2018, nyuma yo gusimbura Arikiyepisikopi Onesphore Rwaje. Ubusanzwe abepiskopi basabwa kujya mu kiruhuko cy’izabukuru bafite imyaka 65, ariko manda ya Mbanda yari yarongerewe igihe.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply