Ubushakashatsi bushya bugaragaza ko kunywa inzoga buri munsi, ndetse n’iyo umuntu yaba anywa icupa rimwe gusa, bishobora kongera ibyago byo kurwara kanseri ndetse no guhitanwa na yo.
Abashakashatsi bagaragaje ko inzoga zishobora kugira uruhare mu ndwara zitandukanye za kanseri, zirimo kanseri y’ibere, iy’umwijima, iy’amara manini, iy’igifu, iy’impindura, iy’umuhogo ndetse na kanseri zifata mu kanwa no mu gice cy’umutwe n’ijosi.
Dr Chinmay Jani, umwe mu bakoze ubu bushakashatsi, yavuze ko nubwo muri rusange impfu ziterwa na kanseri zagabanutse, uruhare rw’inzoga mu mpfu ziterwa n’iyi ndwara rwo rwiyongereye.
Yavuze ko mu myaka 33 ishize, igipimo cy’impfu za kanseri zifitanye isano n’inzoga mu bantu bafite imyaka 20 kuzamura cyikubye hafi kabiri.
Ubushakashatsi kandi bwerekanye ko umuntu adakeneye kunywa inzoga nyinshi kugira ngo ibyago bya kanseri byiyongere. N’icupa rimwe ku munsi rishobora kugira uruhare mu kongera ibyo byago.
Dr Andrew Freeman, inzobere mu ndwara z’umutima, yavuze ko imyumvire yari isanzweho ivuga ko ikirahure kimwe cy’inzoga buri mugoroba nta ngaruka kigira itagihuye neza n’ibimenyetso bya siyansi biri kuboneka.
Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe Ubushakashatsi kuri Kanseri (NCI) gisobanura ko inzoga zishobora kugira uruhare mu gutera kanseri mu buryo butandukanye.
Inzoga zirimo ikinyabutabire cyitwa ethanol, iyo kigeze mu mubiri kigahindurwamo acetaldehyde. Iki kinyabutabire gishobora kwangiza ADN y’uturemangingo, bityo bikongera ibyago byo kubyara uturemangingo tw’indwara ya kanseri.
Inzoga kandi zishobora kugira ingaruka ku misemburo yo mu mubiri, harimo estrogen, ndetse zikangiza uturemangingo two mu kanwa no mu muhogo. Zishobora kandi kongera ububyimbirwe mu mubiri.
Iyo umuntu anywa inzoga kandi akanywa itabi, ibyago byo kwibasirwa na kanseri bishobora kurushaho kwiyongera.
Abashakashatsi basesenguye amakuru yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yakusanyijwe hagati ya 1990 na 2023.
Muri icyo gihe, umubare w’abantu bapfuye buri mwaka bazize kanseri zifitanye isano n’inzoga wazamutse uva ku 11,361 ugera ku 23,126.
Abagabo n’abantu bafite imyaka 55 kuzamura ni bo bagaragaje umubare munini w’impfu.
Mu bagabo bakuze, impfu za kanseri zifitanye isano n’inzoga zazamutseho hafi 24% muri iyo myaka 33.
Mu bagabo, kanseri y’umwijima ni yo yagaragaje isano ikomeye n’inzoga, ikurikirwa na kanseri y’umuhogo n’iy’amara manini.
Ku bagore bafite imyaka 55 kuzamura, kanseri y’ibere ni yo yateje impfu nyinshi mu zifitanye isano n’inzoga, ikurikirwa na kanseri y’umwijima n’iy’amara manini.
Ubu bushakashatsi bwasohotse mu kinyamakuru The Lancet Regional Health–Americas, bukaba bushingiye ku isesengura ry’amakuru yamaze imyaka isaga 30.


