HRyRz8RbQAAFGfz_copy_1000x660

Perezida Kagame ari i Paris

Sangiza iyi nkuru

Perezida Paul Kagame ari i Paris mu Bufaransa, aho yitabiriye Inama Mpuzamahanga ku Isanzure iri kubera muri uriya mujyi kuva ku wa 9 kugeza ku wa 10 Nzeri 2026.

Mbere yo kwitabira iyi nama, Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Khaled El-Enany, Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi, Siyansi n’Umuco (UNESCO).

Ibiganiro byabo byibanze ku bufatanye hagati y’u Rwanda na UNESCO, cyane cyane mu nzego zirimo uburezi, siyansi n’ikoranabuhanga, umuco, umurage ndangamateka no gusigasira; nk’uko Perezidansi y’u Rwanda yabitangaje ku rubuga rwayo rwa X.

Umunya-Misiri Khaled El-Enany, yatangiye kuyobora UNESCO mu 2025, asimbuye Audrey Azoulay.

Perezida Kagame yagiye mu Bufaransa mu gihe Paris yakiriye Inama Mpuzamahanga ku Isanzure ihuriza hamwe abayobozi, inzobere n’abahagarariye ibigo bikorera mu bijyanye n’isanzure.

Iyi nama igomba kwibanda ku bibazo bikomeye biri imbere y’urwego rw’isanzure, birimo umutekano w’isanzure, ubukungu bushingiye ku bikorwa byo mu isanzure, imiyoborere y’uru rwego ndetse no guteza imbere ubushakashatsi n’ubumenyi mu rubyiruko.

Kuba Perezida Kagame ari mu bayobozi bitabiriye iyi nama biri mu bikorwa bishya by’u Rwanda byo gukomeza kugira uruhare mu biganiro mpuzamahanga ku ikoranabuhanga, siyansi n’udushya.

Mu bandi bayobozi ba Afurika bitabiriye iriya nama harimo Perezida Denis Sassou N’guesso wa Congo-Brazzaville na Ismail Omar Guelleh wa Djibouti.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply