Umuraperi Uwimana Francis wamenyekanye nka Fireman mu itsinda rya Tuff Gang yasangije abakunzi be inkuru y’ubuzima bugoye yanyuzemo akimara kubura ababyeyi be n’uburyo yivugira ko Imana yongeye kumuhitishamo atakongera guhitamo ubuzima bwo kwamamara.
Uyu muraperi yavutse muri Mutarama 1991. Mbere gato y’uko avuka, Se yapfuye. Ubwo nyina yari kwa muganga yaje guhura n’ikibazo mu kubyara ku buryo abaganga bahamyaga ko hagati ye n’umwana hagomba kubaho umwe.
Fireman avuga ko byaje kurangira umubyeyi we apfuye, we arokoka atyo. Kuvuka ari impfubyi byatumye uyu musore akura arererwa mu miryango.
Yize aba mu miryango kugeza ageze mu wa kabiri w’amashuri yisumbuye ubwo umubyeyi wamureraga na we yapfuye. Byatumye yisanga yagiye kuba mu rugo rw’umwana biganaga ari we Jay C, inshuti ye magara yaba mu ishuri ndetse no mu gace k’iwabo.
Kwa Jay C ni ho yakuye urukundo rw’umuziki kubera urungano rwabo bari baturanye rurimo na Bull Dogg bari bamaze kwinjira muri uyu mwuga.
Uyu muraperi avuga ko yakinnye Football nk’umunyezamu, gusa indoto ze ntiyabashije kuzigira impamo kubera amikoro yatumye kubona ibikoresho byo gukinisha byaramubereye ikibazo gikomeye cyane.
Usibye Football, yagerageje gukina na karate, avuga ko yari umuhanga kuko yigeze gutoranywa mu ikipe y’Igihugu y’abato.
Nyuma yo kwegukana umukandara w’icyatsi muri uyu mukino, Fireman ntiyabashije gukomeza kuko yavuye ku kigo yakiniragaho.
Arangije amashuri yisumbuye ni bwo avuga ko yisanze mu muziki, aba icyamamare, ibya karate na ruhago birangirira ku ishuri.
Fireman avuga ko guhugira mu muziki, gutwarwa n’ubwamamare no kwinjira mu ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’inzoga, byahagaritse imyitozo yose yakoraga mbere.
Uyu muhanzi avuga ko uwamuha kugira andi mahitamo atanyuza ubuzima bwe mu nzira bwanyuzemo.
Yagize ati: “Buriya bisa nk’aho iri ari ryo geno ryanjye. Ariko mbaye ndi uhitamo ntabwo nahitamo iyi nzira. Nakwiga nkarangiza na kaminuza. Nkishakira akazi ngatebeza nkajya mu buzima butandukanye no kumenyekana.”
Yakomeje ati: “Kumenyekana biragoye, byanyiciye ubuzima n’ubwo nta rirarenga. Mbaye ndi uhitamo sinahitamo guca iyi nzira. Nagerageza gushaka indi nzira ituma ntamenyekana.”
Uyu muraperi yavuze ko ubuzima bwo kumenyekana bugorana kuko bisaba kwitwararika cyane. Ati: “Hari benshi bakora ibirenze ibyo dukora ariko batamenyekana, twe ibyinshi batuvugaho baba banatubeshyera ariko nyine bitujya ku mutwe.”
Yakomeje avuga ko aya mahitamo yose aterwa n’imyaka umuntu aba arimo. Ati: ”Nko mu bwana byanze bikunze nahitamo kuba Fireman ariko ku myaka mfite simpamya ko ari byo nahitamo.”
Fireman avuga ko gukurira mu buzima bw’ubupfubyi hari ingaruka zikomeye byamugizeho.
Ati: ”Umwana kumurera neza ni uguhozaho, umuntu iyo umweretse ikintu, ntumutware gisirikare bituma amenya ububi n’ubwiza ukamufatira umwanzuro nawe yiyumvamo. Njye rero mu buzima nakuze ntinya abantu bakuru, byangizeho ingaruka kuko hari igihe najyaga mbihisha nkajya kugerageza ibyo badashaka wenda bitari na byiza.”
Agira inama abana b’imfubyi, akababwira ko hari ubundi buryo Imana iba yaragennye bwo kuzagera ku nzozi zabo ariko bibasaba kubasha guhitamo neza kandi bagashyiramo imbaraga mu kuzikabya.
Ati: “Twese tuba twaravutse nk’abandi kandi Imana idukunda kimwe. Ikintu kibi kizakubaho ni wowe uzaba wakigizemo uruhare. Nuhitamo kubaho neza uzabaho neza, nuhitamo kubaho nabi niko uzabaho.”
Akomeza ati: “Ibanga ni ukumenya inshuti ugira, ugahitamo inziza kuko zigusiga ibyiza byazo. Nuhitamo imbi nazo zizagusiga ibibi byazo. Kunda ibyiza kuko ibyiza nabyo bizagukunda binakuzire ubeho neza. Nuramuka ukunze ibibi nabyo bizagukunda binakuzire usange ubayeho nabi.”
Mu minsi ishize ni bwo umuraperi Fireman yateye ivi asaba umukunzi we Kabera Charlotte ko yamubera umugore.
Ivomo: Igihe TV


