Umuyobozi ushinzwe umutekano mu Mudugudu wa Kabuga, Akagari ka Icyeru, Umurenge wa Mukura w’Akarere ka Huye witwa Nzabamwita Desire n’undi barakewaho kwicisha inkoni Nshimiyimana Emmanuel bapfuye umugore.
Abaturage batuye muri uyu mudugudu batangarije Bwiza.com ko byabaye mu masaa kumi n’ebyiri y’umugoroba kuri uyu wa 1 Nzeri 2020. Bamwe mu baturage bavuga ko mbere y’uko biba, uyu Mutekano witwa Desire wari kumwe n’abandi bantu babiri barimo uwitwa Habinshuti bakunze kwita Mandevu.
Umwe mu baturage yagize ati: “Twebwe baje kuduhuruza, batubwira ko Nshimiye bamwishe, yishwe na Desire na Mandevu. Twe kubyakira byatunaniye, ni bwo twahise tumanuka, tuza kuri uwo mugabo witwa Desire, tuhageze tuhasanga musaza wanjye mukuru wo kwa mama wacu ahagaze mu muryango, bategereje ngo asohoke, ajye kubereka aho bamushyize.”
Akomeza ati: “Ntiyasobotse, yahise yinjira muri parafo, na we mu gusohoka kw’iwe, yasohotse ari uko Gitifu ahageze, ubwo barimo barabyiganira ku muryango, ngo yari afite umutarimba. Na we yari yiteguye ngo nagira uwo ashyikira nawe, ari bumukubite, na we akamuhitana.”
Nshimiyimana yiciwe muri uyu Mudugudu
Undi yagize ati: “Twagiye tukimara kuhagera, dusanga bamwishe yubitse amazuru.” Babajije uwitwa Alphonsine, ababwira ati: “Yewe bazamutse hano Desire na Mandevu, bavuga ngo iriya mbwa! Turamuhiga mpaka tumubonye.”
Ngo ubwo uwo Desire na Mandevu bari bageze haruguru, hari undi (bataramenya) wari wihishe mu nsina, waje kuvumbukamo maze abaza Nshimiyimana ati: “Niko! Agapfukamunwa kari hehe? Undi ati si ngaka turagafite se! Ubwo igihe bamurangazaga, bahise bakubita, agwa yubitse amazuru, n’ubu ni ko twanamusanze.”
Undi muturage ati: “Twahuruye tujya kureba uwo bahuruje wapfuye, dusanga uwo wamwishe ari muri parafo, barurira bamumanuramo, bamugejeje hanze batangira kumukubita na Gitifu w’Umurenge yari ahari. Ubwo Gitifu habayeho kumucikisha, amwinjiza mu modoka bahita bagenda.”
Amakuru agera kuri Bwiza avuga ko Mutekano Nzabamwita na Habinshuti (Mandevu) batawe muri yombi, bajyanwa kuri Sitasiyo ya RIB ya Ngoma, mu gihe uwa gatatu utaramenyekana kugeza ubu ataraboneka.
Twahamagaye Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira Thierry atangaza ko koko Nzabamwita na Habinshuti bakekwaho kwica Nshimiyimana, bamukubide inkoni mu mutwe tariki ya 1 Nzeri batawe muri yombi, bajyanwa kuri Sitasiyo ya Ngoma, umurambo wa Nyakwigendera ujyanwa mu bitaro bya Kabutare kugira ngo ukorerwe isuzuma.
Aba baramutse bahamwe n’iki cyaha, bahanishwa ingingo y’107 iteganya ibyaha n’ibihano, ivuga ko umuntu wishe abishaka iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo cya burundu.
Dr. Murangira yagiriye inama Abanyarwanda yo: “Kwirinda ubwicanyi, bakirinda kwihanira, aho ikibazo cyabonetse, bakegera ubuyobozi bukagikemura.”
Bamaze kumukorera isanduku
Nshimiyimana Emmanuel asize umugore n’abana batatu babyaranye.
Ubugizi bwa nabi bushingiye ku busambanyi si bushya muri Mukura
Tariki ya 8 Kamena 2020, uwitwa Hatungimana Alexandre uyuye mu Kagari ka Bukomeye muri Mukura yatawe muri yombi akurikiranweho kwica umwe mu bagore bari basangiye inzoga, bari bafitanye gahunda yo gusambana.
Icyo gihe Hatungimana wiyita Ntare yacyuye abagore babiri mu rugo rwe; umwe bagombaga gusambana, undi ari uwamutereteye. Ngo yageze mu rugo, ajya kubagurira inzoga, agarutse asanga uwo bari gusambana yagiye, ni ko kwandukira uwamutereteye wari wasigaye aramwica.
Na none kuri uyu wa 1 Nzeri 2020, umuturage witwa Ndagijimana Joseph uzwi nka Gasirabo utuye mu Mudugudu wa Nyagakingi, Akagari ka Bukomeye muri uyu Murenge, yatemwe mu mutwe no ku kuguru n’abana bo mu muryango w’uwitwa Habinshuti Venuste; ngo yabashinjaga kumusenyera urugo (kumurongorera umugore). Aba ngaba kandi nk’uko abaturage babitangarije Bwiza.com, bumvikanye bapfa n’ikibazo cy’imbibi.


