Umuhanzi Yago Pon Dat, uherutse guhungira muri Uganda yigaramye amakuru yavugaga ko yaba afungiwe muri Uganda azira ubwambuzi bw’arenga miliyoni 14 Frw,
Umunyamakuru Mugabe Camarade, uzwi nka Faxman, yari yatangaje ko Yago afunzwe, azira umwenda w’ibihumbi 10 by’amadorali.
Mugabe yavuze ko aya mafaranga Yago ayabereyemo Safari, bahoze bakorana ibiganiro. Uyu Safari kandi azwi ku Isimbi.
Nyuma yo kubona ayo makuru Yago Pon Dat yaje kuyahakana yivuye inyuma. Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga, yavuze ko akomeje kwita ku buzima bwe no kuzamura umwuga we, anenga abantu avuga ko bakwirakwiza ibihuha kuri we.
Yagize ati: “Muri iki gihe mpugiye mu kuzamura no guteza imbere umwuga wanjye. Meze neza, mfite ubuzima bwiza kandi mfite imbaraga.
Yakomeje agira ati: “Ibihuha n’ababikwirakwiza cyangwa ababihimba ntibazabura kubaho. Ariko bazabona ishyano, nk’uko Ijambo ry’Imana ribivuga. Mugire amahoro. Imana ni iya mbere.”
Yago yagiye muri Uganda nyuma yo kuvuga ko hari abantu yashinjaga gutegura kumugirira nabi, ibintu byatumye ava mu Rwanda ajya gushaka umutekano muri icyo gihugu.


