Kuri uyu wa Gatandatu, itariki ya 12 Nzeri 2026, ahitwa i Bitoy, mu gace ka Butsike gaherereye muri ‘groupement’ ya Nyamaboko ya 1, mu Karere ka Masisi muri Kivu y’Amajyaruguru, hakomeje imirwano kuva mu gitondo hagati y’abarwanyi ba AFC/M23 n’ingabo za Leta (FARDC) zifashijwe n’imitwe y’inyeshyamba ya Wazalendo.
Iyi mirwano yakurikiye ifatwa ry’agace ka Mahanga kongeye gufatwa n’ingabo za Leta nk’uko tubikesha ACTUALITE.CD. Nyuma yo kwisunika bakegera imbere kuri uyu wa Gatanu ushize, itariki ya 11 Nzeri, biravugwa ko Ingabo za FARDC zifashijwe na Wazalendo zakomeje ibikorwa byazo zigana mu birindiro bya AFC/M23, by’umwihariko zigamije gufata Bitoy.
Humvikanye urusaku rw’imbunda nto n’iziremereye muri ako gace kuva mu gitondo, ibintu byateje impungenge nshya mu baturage bo mu midugudu ikikije aho ibi bibera. Uko ibintu byifashe kuri ubu biracyahindagurika kandi biteye impungenge.
Kugeza ubu, nta makuru yizewe aboneka mu buryo bworoshye aho iyi mirwano imaze iminsi muri Gurupoma ya Nyamaboko ya 1. Amakuru yerekeye ibyaba byarangiritse cyangwa ababa baratakaje ubuzima nayo ntaremezwa.


