1764845599_img-trump-ai-policy

Trump ntiyemeranya n’abavuga ko AI ishobora kuzateza akaga abatuye Isi

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, muri iyi weekend yapfobeje cyane ibyago bitewe n’ubwenge buhangano (AI), nyuma y’iminsi inzobere ziburiye Isi mu buryo bukomeye cyane.

Ubwo yari mu ruzindiko muri Ireland, Trump yagize ati: “Hari imbaraga nyinshi mbi cyane zirimo kuzana iyi ngingo zitagakwiye kuba ziyizana ndetse barimo kuzana ibintu [kuvuga ibintu] bitazabaho.”

Umwe mu baburiye ni umushakashatsi wahoze ukora mu kigo cya AI cyitwa Anthropic, wavuze ati: “birashoboka cyane ko twese dushobora gupfa mu gihe cya vuba” niba umuvuduko uriho ubu wo gukora AI ukomeje.

Abayobozi bo ku rwego rwo hejuru mu bijyanye na AI ku wa Gatandatu bemeranyije n’icyo gitekerezo ndetse basaba ko habaho kugabanya umuvuduko. Trump ntiyavuze mu buryo butaziguye kuri icyo gitekerezo ariko yagize ati: “Tuyoboye u Bushinwa muri AI… kandi, mvugishije ukuri, ndashaka ko bikomeza kumera gutyo kuko uwo ari we wese uzatsinda [mu bya] AI, ni we uzatsinda.”

Trump yabivuze ku munsi umwe n’umushakashatsi muri AI, Jacob Coxon – waretse akazi muri kompanyi Anthropic mu minsi micye ishize, wabwiye BBC ko abakozi barimo kubaka ibya AI “mu by’ukuri bafite ubwoba” kuri ejo hazaza h’inyokomuntu.

Mu kiganiro yagiranye na CNN kuri iki Cyumweru, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Mike Johnson, na we yavuze ko nta guhagarika iri koranabuhanga kuko “u Bushinwa bwaturenga.” Ahubwo, Johnson yavuze ko yifuza ko amasosiyete y’ikoranabuhanga yafata iya mbere mu gukora AI itekanye.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply