ap26256648790763

Uwahoze ayobora CIA yari muri gari ya moshi yarashwe na drone y’u Burusiya muri Ukraine

Sangiza iyi nkuru

Uwahoze ayobora Urwego rw’Ubutasi rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (CIA), David Petraeus, yari muri gari ya moshi kuri sitasiyo ya Yahodyn muri Ukraine ubwo drone y’u Burusiya yagabaga igitero kuri gari ya moshi itwaye abagenzi.

Iki gitero cyabaye ku Cyumweru, hafi y’umupaka wa Ukraine na Poland, nyuma gato y’uko gari ya moshi yari itwaye uwahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson, n’abandi banyacyubahiro b’i Burayi yari imaze kuhava yerekeza muri Poland.

Abayobozi ba gari ya moshi za Ukraine bavuze ko bishoboka cyane ko drone y’u Burusiya yaba yari igambiriye gutera iyo gari ya moshi yari itwaye abo bayobozi, nubwo iperereza ryari rigikomeje.

Gari ya moshi yari itwaye Johnson n’abandi bayobozi yari yahagurutse kuri sitasiyo ya Yahodyn mbere y’igihe kubera ubwoba bw’ibitero by’u Burusiya. Igihe igitero cyabaga, yari yamaze kwambuka umupaka yinjira muri Poland.

Petraeus we yari akiri kuri sitasiyo, ari mu rugendo rwa gari ya moshi. Yari yitabiriye inama mpuzamahanga y’umutekano yabereye i Kyiv, izwi nka Yalta European Strategy (YES), kimwe n’abandi bayobozi b’i Burayi.

Ubuyobozi bwa Ukraine bwamaganye iki gitero, buvuga ko ibitero by’u Burusiya hafi y’umupaka wa Poland bigaragaza ko umutekano w’u Burayi ukomeje guhungabana.

Ku ruhande rw’u Burusiya, Minisiteri y’Ingabo yavuze ko ibitero byayo byari bigamije ibikorwaremezo bya gari ya moshi mu burengerazuba bwa Ukraine bikoresha mu gutwara imizigo ya gisirikare iva mu bihugu by’u Burayi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply