chairman_of_rcc_emmanuel_gatorano-e103a.jpg

Past Antoine Rutayisire, Misigaro na Bishop Rucyahana bazitabira Rwandan Christian Convention

Sangiza iyi nkuru

Rwandan Christian Convention ni igiterane ngarukamwaka gitegurwa n’abanyarwanda baba mu mahanga, ubu kigiye kuba ku nshuro yacyo ya gatandatu, kuri ubu kikazabera mu Mujyi wa South Bend muri Leta ya Indiana, ku wa 5 Nzeri 2020.

Iki giterane gitegurwa hagamijwe kunga ubumwe bw’abenegihugu binyuze mu matorero babarizwamo. Biteganyijwe ko kizabera mu itorero ribarizwamo Bayingana Assoumpta, Perezida wa Rwandan Christian Coalition (RCC).

chairman_of_rcc_emmanuel_gatorano-e103a.jpg
Umuyobozi w’Ihuriro ry’Amatorero y’Abanyarwanda akorera hanze, Rwandan Christian Coalition (RCC), Gatorano Emmanuel

Muri uyu mwaka kizitabirwa n’abantu 100 gusa mu gihe abandi bazagikurikiranira ku mbuga nkoranyambaga mu guhangana na COVID-19 yugarije Isi. Umuyobozi w’Ihuriro ry’Amatorero y’Abanyarwanda akorera hanze, Rwandan Christian Coalition (RCC), Gatorano Emmanuel, yavuze ko uyu mwaka hakozwe impinduka mu mitegurire y’igiterane bitewe na COVID-19.

Yagize ati “Igikorwa kizabera mu Mujyi wa South Bend, ni ho abantu bazahurira ariko ntitwemerewe kurenga abantu 100 nubwo insengero zifunguye. Turasaba abantu kuza bambaye udupfukamunwa. Tuzakoresha Youtube na Facebook ngo n’abandi bagerweho n’ubutumwa.’’

Mu batumiwe muri iki giterane harimo abavugabutumwa nka Rev. Past Rutayisire Antoine na Bishop John Rucyahana. Umushyitsi Mukuru ni Ambasaderi w’u Rwanda muri Amerika, Mukantabana Mathilde. Aba bose bazatanga ibiganiro bifashishije ikoranabuhanga rya Zoom. Umuhanzi uzasusurutsa abazitabira iki gikorwa ni Adrien Misigaro n’itsinda rye.

Buri mwaka Abanyarwanda baba mu mahanga bahurira muri Amerika muri “Rwandan Christian Convention’’, igiterane gifite intego yo gushima Imana no kurebera hamwe imishinga y’iterambere, abakirisitu bagiramo uruhare. Muri uyu mwaka cyahawe insanganyamatsiko igira iti “Urukundo, Ubumwe n’Ubwiyunge.’’

president_of_rcc_pastor_assumpta_bayingana-9c39b.jpg

Perezida wa Rwandan Christian Coalition (RCC), Bayingana Assoumpta

Gatorano yavuze ko iki giterane gitanga umusanzu wacyo buri mwaka. Ati “Iyo wigisha urukundo n’ubumwe ni ibintu bihoraho. Ni uguhozaho muri make. Twe ababikuriye tubona ko hari umusaruro uvamo. Ubumwe bwacu bwa mbere ni Abanyarwanda n’Ubunyarwanda bubahuza.’’

“Rwandan Christian Convention’’ yatangiye kuba mu 2015. Yanyuze mu mijyi itandukanye irimo uwa Chicago muri Leta ya Illinois, Dallas muri Texas, Dayton muri Ohio, Washington na Phoenix muri Arizona. yananyuze muri Canada muri Toronto mu 2018; intego ifite ni ukugera ku Isi hose ahari Abanyarwanda b’abakirisitu mu matorero atandukanye. Haratekerezwa kugana by’umwihariko mu Bubiligi, Australia n’ahandi i Burayi.

whatsapp_image_2020-09-02_at_12.58.45.jpg
“Rwandan Christian Convention’’ ihuza Abanyarwanda bo mu mahanga igiye kuba ku nshuro ya gatandatu

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Past Antoine Rutayisire, Misigaro na Bishop Rucyahana bazitabira Rwandan Christian Convention
    Ibinyamakuru bikunda gushinja Rutayisire na Rucyahana kwivanga muli politike cyane.

  2. Past Antoine Rutayisire, Misigaro na Bishop Rucyahana bazitabira Rwandan Christian Convention
    Ibinyamakuru bikunda gushinja Rutayisire na Rucyahana kwivanga muli politike cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *