Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Gatanu, tariki ya 18 Nzeri 2026, yemeje impinduka mu bayobozi b’inzego za Leta zitandukanye, zirimo gushyiraho Umuyobozi Mukuru mushya w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuziranenge bw’Ibiribwa n’Imiti (Rwanda FDA).
Uwahawe kuyobora iki kigo ni Raymond Muganga wari usanzwe ashinzwe ishami rya Laboratwari muri iki kigo.
Muganga yasimbuye Emile Bienvenue wahoze ayobora Rwanda FDA, mbere yo gutabwa muri yombi agafungwa. Uyu mugabo we n’abandi bantu 12 Urukiko Rwisumbuye rwa Kicukiro ruheruka gutegeka ko bafungwa iminsi 30 y’agateganyo, mu gihe bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’ikorwa ry’inzoga zitujuje ubuziranenge.
Mu bandi bayobozi bashyizwe muri Rwanda FDA, Jean Pierre Munyampundu yagizwe Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ibiribwa, mu gihe Monia Kabandana yagizwe Umuyobozi w’Ishami rya Laboratwari.
Muri Minisiteri y’Ubutabera, Bibiane Umuzayire Burayobera we yagizwe Umunyamabanga Uhoraho, asimbuye Théophile Mbonera wari kuri uyu mwanya kuva mu 2020.
Mbere yo gushyirwa kuri uyu mwanya, Burayobera yari Visi Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Ivugurura ry’Amategeko, RLRC.
Muri iyo Komisiyo kandi, Parfait Izere yagizwe Visi Perezida, na ho Marie Jeanne Munezero na Samuel Ngirinshuti bagirwa ba Komiseri.
Inama y’Abaminisitiri kandi yagize Olivier Mushimire Umunyamabanga Mukuru wa Sena, na ho Jean Pierre Rwagasana agirwa Umuyobozi Mukuru ushinzwe Imirimo Rusange muri Minisiteri y’Ubutabera.
Charles Munyaneza we yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, mu gihe Chadia Ingabire yagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe Imirimo Rusange muri Minisiteri y’Ubutegetsi
bw’Igihugu.


