HShQTntWQAAcsoI_copy_1000x717

Tshisekedi na Maxime Prévot baganiriye ku ntambara ya FARDC na AFC/M23

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi, Maxime Prévot, byibanda ku ngingo zirimo ikibazo cy’intambara ikomeje mu Burasirazuba bwa RDC.

Ni ibiganiro byabereye i Bruxelles mu Bubiligi, aho Tshisekedi yari amaze iminsi.

Prévot abinyujije ku rubuga rwe rwa X yatangaje ko yagiranye na Tshisekedi “umwanya mwiza wo kungurana ibitekerezo”, avuga ko baganiriye “ku mubano w’u Bubiligi na RDC, ubufatanye mu mushinga wa Green Corridor, umutekano mu Burasirazuba bw’igihugu ndetse n’imbaraga ziri gushyirwa mu bikorwa mu gushaka umuti w’iyo ntambara.”

Baganiriye kandi ku byerekeye ibiganiro by’igihugu bigamije amahoro n’ubwiyunge, ndetse n’ingamba ziteganyijwe mu kongera ubumwe bw’Abanye-Congo.

Ibiganiro byabaye mu gihe imirwano hagati y’Ingabo za Leta ya Congo (FARDC) n’umutwe wa AFC/M23 ikomeje kuba imwe mu ngingo zikomeye ku mutekano w’akarere k’Ibiyaga Bigari.

U Bubiligi buvuga ko bumaze igihe bugira uruhare mu bikorwa bya dipolomasi bigamije gushaka umuti w’amakimbirane yo mu Burasirazuba bwa RDC, n’ubwo bushinjwa kugira uruhare muri iyo ntambara mu buryo buziguye.

Muri Mata 2025, Prévot yari yatangaje ko u Bubiligi bushyigikiye ibiganiro n’imbaraga zo guhuza impande zihanganye, harimo ibiganiro hagati ya Kinshasa na AFC/M23.

U Bubiligi busanzwe bufitanye ubufatanye bwa gisirikare na RDC. Guverinoma y’u Bubiligi ivuga ko ubufatanye bwayo n’igisirikare cya Congo bukubiyemo amahugurwa ya gisirikare, ubufasha mu buvuzi n’ubufatanye mu bijyanye n’imikorere y’ingabo.

Mu 2023, Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi watangaje inkunga ya miliyoni €20 yo gufasha Brigade ya 31 y’Ingabo za Congo, inkunga yari gushyirwa mu bikorwa na Minisiteri y’Ingabo y’u Bubiligi. Iyo nkunga yari igizwe ahanini n’ibikoresho bitica, imodoka, amaradiyo n’ibikoresho byo kurwanya ibisasu biturika.

Amakuru kandi avuga ko u Bubiligi bumaze igihe buha ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC ibikoresho bitandukanye bya gisirikare byiganjemo intwaro, ndetse amakuru avuga ko mu bacanshuro bari kurwana muri Congo Kinshasa harimo n’Ababiligi.

Amakuru avuga ko bimwe muri ibyo bikoresho binyuzwa mu gihugu cy’u Burundi, gusa Prévot mu butumwa yanditse kuri X mu mezi yashize yahakanye gutanga ubwo bufasha.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply