d8a19db0-18f1-11ef-baa7-25d483663b8e

Amerika yakuyeho ibihano yari yarafatiye igisirikare cy’igihugu cyo muri Afurika

Sangiza iyi nkuru

Ubutegetsi bwa Perezida Donald Trump bwakuyeho ibihano Leta Zunze Ubumwe za Amerika zari zarafatiye Ingabo za Eritrea, ishyaka riri ku butegetsi muri icyo gihugu n’abandi bayobozi n’ibigo byari byarashyizwe ku rutonde rw’ibihano, kubera uruhare rwabo mu ntambara yo mu majyaruguru ya Ethiopia.

Iki cyemezo cyatangajwe ku wa 18 Nzeri 2026 n’Ibiro bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika bishinzwe kugenzura umutungo w’abanyamahanga, OFAC, bishamikiye kuri Minisiteri y’Imari ya Amerika.

Muri Nzeri 2021 ni bwo Perezida Joe Biden yari yafashe umwanzuro wiswe uwihutirwa wo guhana abantu n’ibigo byagaragajwe ko bifite uruhare mu kibazo cy’uburenganzira bwa muntu n’ubutabazi muri Ethiopia.

Bijyanye no kuba gahunda y’ibihano yafatiwemo uwo mwanzuro yamaze kurangira, OFAC yakuye ku rutonde rw’abahabwa ibihano byihariye abantu n’ibigo byari byarashyizweho ibihano hashingiwe kuri uwo mwanzuro.

Mu byakuwe ku rutonde harimo Eritrean Defense Forces, ari zo Ngabo za Eritrea, ndetse na People’s Front for Democracy and Justice (PFDJ), ishyaka riri ku butegetsi muri Eritrea.

Hakuweho kandi ibihano ku bantu babiri b’Abanya-Eritrea, ndetse n’ibigo birimo Red Sea Trading Corporation na Hidri Trust.

Ibihano byari byarafashwe ubwo intambara yo mu karere ka Tigray yari ikomeje. Leta ya Amerika yashinjaga ingabo za Eritrea gufasha ingabo za Ethiopia mu mirwano yarwanyaga ubuyobozi bw’intara ya Tigray.

Reuters yatangaje ko iki cyemezo gishobora kugira uruhare mu kongera umubano hagati ya Washington na Asmara, cyane cyane ko Eritrea iri ahantu h’ingenzi ku nyanja Itukura, ahantu hakomeje kugira akamaro mu bwikorezi mpuzamahanga bwo mu nyanja.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply