Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwashyizeho itariki yo kuburanishaho urubanza rw’ubutane ruregwamo Ishimwe Vestine n’umugabo we, Idrissa Ouedraogo.
Nk’uko amakuru yatangajwe na IGIHE abigaragaza, uru rubanza ruzaburanishwa ku wa 3 Ukuboza 2026, nyuma y’uko Ishimwe Vestine asabye urukiko ko rwemeza ko atandukana n’umugabo we mu buryo bwemewe n’amategeko.
Mu nama ntegurarubanza yabaye ku wa 14 Nzeri 2026, impande zombi zatangaje ibyo zishingiraho n’ibyo zisaba urukiko.
Ku ruhande rwa Ishimwe Vestine, umunyamategeko we yavuze ko umwe mu mpamvu yatumye asaba ubutane ari uko Idrissa Ouedraogo yamuhishe ko yari asanzwe afite umuryango muri Burkina Faso. Vestine avuga ko amaze kubimenya no kubaza umugabo we iby’iyo ngingo, yatangiye kumukorera ihohoterwa, ririmo no kumukubita.
Hari amakuru avuga ko Vestine yamenye iby’uwo muryango binyuze kuri mushiki wa Ouedraogo, wamuhamagaye kuri telefone akamubwira iby’iyo nkuru.
Vestine kandi yavuze ko nta mutungo asaba kugabana n’umugabo we. Ku bijyanye n’umwana babyaranye, yavuze ko yifuza gukomeza kumurera kuko ari we babana kandi akaba akiri muto.
Ku rundi ruhande, Idrissa Ouedraogo ahakana ibyo umugore we amushinja ndetse n’ubusabe bwo gutana. Umwunganizi we yavuze ko impamvu Ishimwe Vestine ashingiraho asaba ubutane zidafite ishingiro.
Uruhande rwa Ouedraogo rwavuze ko, mu gihe urukiko rwaba rwemeje ko ubwo butane bubaho, rwakwemeza ko impamvu yabwo zishingiye ku bikorwa Ishimwe Vestine yaba yarakoze, birimo ibyo bita guta urugo n’izindi mpamvu bagaragaje mu rubanza.
Ikindi cyagaragajwe n’uruhande rwa Idrissa Ouedraogo ni ikibazo cy’isano afitanye n’umwana Ishimwe Vestine yabyaye.
Umwunganizi wa Ouedraogo yavuze ko uyu mugabo akeka ko umwana atari uwe, ariko ko hari gushidikanya ku isano bafitanye. Ni yo mpamvu yasabye ko hakorwa isuzuma rya ADN kugira ngo hamenyekane niba koko ari se w’umwana.
Uru ruhande kandi rwagaragaje ko Ouedraogo atarabona uyu mwana kandi ko bimubabaza. Rwasabye urukiko ko, mu gihe ruburanisha uru rubanza, rwazategeka Ishimwe Vestine kumwereka umwana.


