Imirwano ikomeye hagati ya AFC/M23 na Twirwaneho bahanganye n’ihuriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yongeye kubura kuri uyu wa Mbere tariki ya 21 Nzeri 2026 mu bice bitandukanye byo mu misozi miremire ya Minembwe, muri Teritwari ya Fizi, muri Kivu y’Amajyepfo.
Amakuru aturuka muri ako gace avuga ko abarwanyi ba Twirwaneho bafatanyije na AFC/M23 bahanganye n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), zishyigikiwe n’abarwanyi ba Wazalendo ndetse n’ingabo z’u Burundi.
Imirwano yaramukiye mu bice birimo Mukoko, Nyaruhinga, Gipimo, Nzahaha, Rugezi, Nyagishasha, Timbyangoma na Biziba, byose biherereye mu misozi miremire ya Minembwe.
Amakuru aturuka muri ako gace avuga ko muri iyi mirwano hari gukoreshwamo imbunda ziremereye ndetse na drones zitwara ibisasu, mu gihe impande zombi zikomeje guhanganira mu duce tw’ingenzi dukikije Minembwe.
Iyi mirwano ikomeje nyuma y’iminsi ibikorwa bya gisirikare byiyongera muri aka gace. Raporo ya Critical Threats Project yo ku wa 18 Nzeri yavuze ko imirwano hagati ya Twirwaneho ifatanyije na M23 n’ingabo zishyigikiye ubutegetsi bwa Kinshasa yari ikomeje mu nkengero za Minembwe, aho FARDC, ingabo z’u Burundi na Wazalendo bari bamaze iminsi bagaba ibitero kuri Twirwaneho na M23.
Ku wa 18 Nzeri, amakuru yavugaga ko imirwano yaberaga muri Mukoko, Nyaruhinga, Gipimo na Biziba, mu gihe Twirwaneho yavugaga ko ibitero byakoreshwagamo imbunda ziremereye na drones.
Imirwano yo muri aka gace imaze kugira ingaruka ku baturage, dore ko Sosiyete Sivile ya Fizi yatangaje ko abantu 41,952 bo mu miryango 8,618 bari bavuye mu byabo kubera imirwano yo mu misozi miremire n’iyo hagati muri Fizi.


