Bruce Melodie yatunguwe no kumva Ambasaderi Nduhungirehe azi indirimbo ze

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi Itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Melodie yatunguwe no kumva Ambasaderi mushya w’u Rwanda mu Bwami bw’u Buholandi, Nduhungirehe Olivier azi indirimbo ze.

Mu kiganiro umunyamakuru uzwi ku izina rya Yago yahurijemo uyu muhanzi n’uyu munyapolitiki, yabajije buri wese niba azi undi.

Ambasaderi Nduhungirehe yasobanuye Bruce Melodie ko ari umuntu w’icyamamare, ukora cyane, mu kuvuga indirimbo z’uyu muhanzi, ati: “Izi z’Ubushyuhe, za Saa Moya, za Ntiza n’izo yaririmbye kera, ni indirimbo z’ama hit gusa. Njyewe njya numva amaradiyo akora ama classements y’amahit. Buri gihe aba afite nk’indirimbo eshatu mu icumi za mbere.”

[Indirimbo ziri hit ni izikunzwe, naho ‘classements’ Ambasaderi Nduhungirehe yavugaga, ni intonde.]

Bruce Melodie watunguwe no kumva Ambasaderi avuga urutonde rw’izi ndirimbo, yavuze ko yishimiye kumva umunyapolitiki azi indirimbo ze. Yishimiye kandi ko we byibuze aha umwanya n’agaciro umuziki nyarwanda, bitandukanye n’abandi banyapolitiki.

Uyu muhanzi ati: “Ni umwe mu bantu bakeya badatewe ipfunwe no gukunda umuziki nyarwanda, mu bantu benshi baba muri gahunda za politiki, abenshi ntabwo baba batewe ishema n’umuziki nyarwanda. Ariko kubona umuntu uzi indirimbo imwe ebyiri eshatu, biranshimishije pe! Abandi bahita bakubwira ngo abana banjye baragukunda.

Ambasaderi Nduhungirehe ni umunyapolitiki bigaragara ko atandukanye n’abandi cyane ko bo biyeguriye politiki gusa. Agaragara ashyigikira imikino nk’umupira w’amaguru n’umuziki, abenshi mu bamukurikira bakamukundira icyo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *