Bamwe mu baturage batuye mu Murenge wa Nyabimata w’Akarere ka Nyaruguru, barifuza kubona Paul Rusesabagina uherutse gufatirwa ishyanga akurikiranweho ibyaha by’ubwicanyi, iterabwoba, ubushimusi n’ubusahuzi; aho bamushinja kugira uruhare runini mu gitero cyagabwe iwabo mu 2018.
Rusesabagina azwi nka Perezida w’ihuriro mpuzamashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda rya MRCD Ubwiyunge, rifite umutwe w’ingabo wa FLN wahoze ufite Nsabimana Callixte (Major Sankara ) nk’umuvugizi. Uyu Maj. Sankara wafatiwe mu birwa bya Comores muri Mata 2019, yumvikanye mu bitangazamakuru mpuzamahanga, yigamba ibitero birimo icya Nyabimata.

Tariki ya 31 Kanama 2020, ni bwo byamenyekanye ko Rusesabagina yafashwe
Nk’uko bumvikanye mu kiganiro bagiranye na Bwizatv tariki ya 4 Nzeri 2020, baribuka ijoro ribi bagize tariki ya 19 Kamena 2018 ubwo abitwaje intwaro zirimo iza gakondo n’izigezweho bageze muri 80 babagabagaho igitero baturutse mu ishyamba rya Nyungwe.
Mu masaa sita y’ijoro, ni bwo bumvise amasasu avugira mu mudugudu w’iwabo, bamwe baramugazwa, abandi barashimutwa n’ubwo baje kurekurwa. Ni nacyo gihe moto ya TVS yatwitswe, imodoka y’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge, Nsengiyumva Vincent nayo yaratwitswe irakongoka, na we araswa ku ijosi.

Imodoka ya Gitifu Nsengiyumva imaze imyaka ibiri itwitswe
Ubwa mbere bumvise isasu rya mbere rivuga batekereje ko ari abajura bateye kwa Gitifu Nsengiyumva, gusa baje kumenya ukuri ubwo bumvaga isasu rya mbere rikurikiranye n’urufaya rwayo. Icyo gihe abenshi bafashe umwanzuro kuguma mu nzu zabo, ntibasohoka.
Karerangabo Antoine utuye mu Mudugudu wa Rwerere, Akagarika Nyabimata yakuye imvune muri iki gitero. Agira ati: “Muri iryo joro turyamye, twumva ibintu biraturika, tubona imodoka batwitse. Noneho ntitwari twamenye ibyo ari byo, ubwo mpamagara murumuna wanjye twari duturanye nti ese ibyo numva ku muhanda ni ibiki? Ati ni imodoka ya Gitifu iri gushya. Tujye ku irembo, tubona icyokotsi cy’iyo modoka, abantu baza bakurikiye moto yari ibaciyeho, ari ko banarasa.”

Karerangabo Antoine
Akomeza ati: “[Moto] barayihagarika barayitwika. Ubwo njye mba naciye mu gikari, njya kwa murumuna wanjye, ubwo mpura n’igitero kivuye hano ku murenge, mba nzamutse ncanye agatoroshi ka telefone, babona ko ari telefone bati zana iyo telefone. Bamaze kunyaka telefone, bankubita ikintu mu mutwe, mba ndaguye, mpamara nk’isaha, maze guhembuka ndataha.” Avuga ko abahungu be baje kumujyana kwa muganga, nabo bamwohereza mu bitaro bya Munini.
Cyimana Emmanuel ni umusaza w’imyaka 80 y’amavuko. Avuga ko ubwo iwabo hagabwaga iki gitero yari ahari, ati : “Njyewe byangezeho nturanye n’abayobozi mu mudugudu umwe, mu kagari kamwe. Nagiye kumva numva urusasu ruravuze, mba ndabyutse ngira ngo ni ibisambo byateye kwa Gitifu cyangwa hariya kwa Aloys. Ubwo ndazamuka, ngiye kumva mbona imodoka ya Gitifu iratse. Nk’igihe nashishoje ngo ngende mfukamye, ngiye kumva numva isasu rinyuze aha, numva irindi, nkubita amavi hasi ndarambarara. Nagiye kubona gutya mbona moto y’umuhungu wacu, na we bari banahuruje kugira ngo bamwice.”

Cyimana w’imyaka 80 y’amavuko
Uyu musaza ngo ashaka kureba Paul Rusesabagina uvugwaho kuba umuyobozi w’ishyaka rya MRCD Ubwiyunge rifite umutwe witwaje intwaro wa FLN, wagabye igitero muri Nyabimata. Ati : “Tukimara kumva ngo yafashwe, aturage babuze uko babigenza, bafunze amayoga, bari bagiye kujya gusabana. Munyeretse Rusesabagina, abanyarwanda bakamubona, abaturage bakamubona…[Perezida Kagame] azaze amutwereke rwose tumurebe imbere y’ubutabera, njyewe mubaze n’abandi baturage bamubaze.”
Mugenzi we ati: “Bane ni bo nabashije kubona bari bahagaze kuri Nyungwe. Ngo amakuru yanyu? Ariko ubwo ni meza? None se aba ngaba murabazi? Tuti oya, tubonye batubyutsa nyine turaza. Bati none se hari uwakubiswe ? None se hari uwatatse ? Ati narababwiye nti uzajya ataka, muzajye muhita mumurasa mu kanwa.”
Nyuma y’ifatwa rya Rusesabagina, uyu agira ati : “Numva yazaza akajya imbere y’ubutabera, agasobanura impamvu yaje guhungabanya umutekano w’abantu, atware ibyo abana bagombaga kurya, byagombaga gutunga abaturage.” Avuga ko mu byo aba bagizi ba nabi bibye harimo ibishyimbo bibisi, ibirayi, igitoki, amashaza, amata (we ngo bamutwaye utujerikani tune n’igice).
Avuga ko aba bari bambaye imyenda ya gisirikare ya mbere y’amasashi, abandi bambaye iya gisivili y’ibara rya kaki.
Aba baturage b’i Nyabimata bavuga ko kuva ingabo z’u Rwanda zahagera mu gitondo cyo ku wa 20 Kamena 2020, umutekano ari wose, ubu bakaba barakomeje ibikorwa byabo byo kwiteza imbere ndetse n’icyizere cyo gutura muri uyu murenge aba bagizi ba nabi bari bavuze ko bagiye kugira ibirindiro, ubu ni cyose.
Urugero batanga ni urw’umuturage wabo, Mayira Claude wubatse umuhanda w’ibilometero bitatu atanze miliyoni 12,874,000 z’amafaranga y’u Rwanda. Ku cyo uyu muhanda uzamarira abaturage, yagize ati : “Iyi misozi yacu ni miremire, kandi ikindi bariya baturage kugira ngo babe bagera ku Kigo Nderabuzima cya Nyabimata, byari ikibazo, nta muhanda wari uhari.” Avuga ko nyuma yo gukora uyu muhanda, bizajya byoroha ko moto cyangwa imbangukiragutabara, iwunyuramo ijyanye abarwayi kuri iki kigo.

Umutekano uri i Nyabimata watumye Mayira yubaka umuhanda w’ibilometero bitatu
Uyu ni umuhanda Mayira yakoze
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Gashema Janvier, na we ashimangira ko umutekano ari wose muri Nyabimata no mu Karere muri rusange, ubu abaturage baho bakaba bakomeje kwiteza imbere. Yaboneyeho gusaba abaturage ba Nyaruguru kubungabunga umutekano wabo ku bufatanye n’inzego zibishinzwe nk’ingabo z’u Rwanda, batanga amakuru ku kintu cyangwa umuntu wese babona wawuhungabanya.

Visi Meya Gashema arasaba abaturage kubungabunga umutekano wabo ku bufatanye n’inzego zibishinzwe
Amafoto & VIDEO : Biregeya Justin



2 Responses
Abaturage b’i Nyabimata barifuza kubona Rusesabagina amaso ku yandi
aho yaburanira hose, twebwe abazize ibitero bya RUSESA na SANKARA icyo twifuza ni uko batwishyura ibihombo twatewe nizo nkozi zibibi. naho ibyo mubeshya ngo turashaka ko aburanira ahakorewe icyaha ntacyo bimaze rwose tujye tureka kubeshyana
Abaturage b’i Nyabimata barifuza kubona Rusesabagina amaso ku yandi
aho yaburanira hose, twebwe abazize ibitero bya RUSESA na SANKARA icyo twifuza ni uko batwishyura ibihombo twatewe nizo nkozi zibibi. naho ibyo mubeshya ngo turashaka ko aburanira ahakorewe icyaha ntacyo bimaze rwose tujye tureka kubeshyana