Perezida Kagame, Museveni, Ndayishimiye na Tshisekedi bashobora guhura bidatinze

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, Yoweri Museveni uyoboye Uganda, Evariste Ndayishimiye uyoboye u Burundi n’uwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, FĂ©lix Tshisekedi bashobora guhurira i Goma muri uku kwezi.

Aya makuru yemejwe n’igitangazamakuru cyo muri RDC, Actualite.cd avuga ko Perezida Tshisekedi ari we watumiye aba bakuru b’ibihugu gusa itariki inama izaberaho ntabwo iramenyekana.

Ingingo zizigwaho n’aba bakuru by’ibihugu zirimo umutekano, ubukungu, ubucuruzi ndetse n’ubuzima.

Bwaba ari ubwa mbere Perezida Ndayishimiye agiranye inama n’abakuru b’ibibugu kuva yatorerwa gusimbura Pierre Nkurunziza wapfuye muri Kamena 2020.

Ni inama kandi yaba ifite byinshi ivuze ku Rwanda, u Burundi na Uganda bitabanye neza bitewe n’ibibazo birimo umutekano. Guteranira hamwe kwa ba Perezida babyo, yaba ari indi ntambwe y’ubwiyunge, na none igizwemo uruhare na FĂ©lix Tshisekedi.

Félix Tshisekedi na João Lorenço wa Angola basanzwe babereye abahuza u Rwanda na Uganda kuva muri Nyakanga 2019.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *