Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta, Busingye Johnson, yamaganye iraswa ry’imfungwa rikorwa na Polisi y’Igihugu rikomeje kugaragara mu Rwanda, yizeza abaturage ko Minisiteri ayoboye igiye gukora iperereza ku babigizemo uruhare.
Yabitangaje mu gihe hirya no hino mu gihugu hakomeje kumvikana iraswa ry’abantu Polisi isobanura ko baba bagerageje kuyitoroka cyangwa kuyirwanya.
Mu Butumwa Minisitiri Busingye yashyize ku rubuga rwe rwa Twitter, yavuze ko Gukoresha ingufu z’umurengera cyangwa izica ku mfungwa n’abakekwaho ibyaha bitemewe kandi ko bihanwa n’amategeko.
Yagize ati: ”Gukoresha ingufu z’umurengera cyangwa zica ku mfungwa n’abakekwaho ibyaha ntibyemewe kandi bihanwa n’amategeko.”
Minisitiri w’Ubutabera yakomeje avuga ko Minisiteri y’Ubutabera igiye gukorana n’inzego zose bireba kugira ngo iki kibazo gikemuke.
Ati: “Turakorana na Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego zirebwa n’iki kibazo gikemuke binyuze muri Politiki n’imikorere,gukaza kubibazwa kwa’ababikora n’amahugurwa no gukaza ubugenzuzi.”
Ubutumwa bwa Minisitiri Busingye buje nyuma y’uko mu ijoro ryakeye Polisi y’igihugu yarasiye umuntu ku Kimisagara mu karere ka Nyarugenge, igasobanura ko ari uwageregezaga kuyicika.
Mu ntangiriro z’iki cyumweru na bwo Polisi yari yarashe undi muntu w’i Ngoma, byitwa ko yari yarwanyije Polisi nyuma yo kunanirwa kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwizwa rya Covid-19.
Ni na ko kandi byagenze ku wa 10 Kanama, ubwo Polisi yarasaga ku bantu babiri bari bafungiye kuri Sitasiyo ya Ndera mu Karere ka Gasabo umwe agahita yitaba Imana.
Ku itariki ya 03 Nyakanga ho Polisi y’igihugu yarashe impunzi ebyiri z’Abarundi zari zicumbikiwe mu nkambi ya Mahama mu karere ka Kirehe, isobanura ko zageragezaga kwinjiza ibinini mu Rwanda mu buryo butemewe n’amategeko.

28 Responses
Minisitiri Busingye yamaganye iraswa ry’imfungwa rikomeje gukorwa na Polisi y’u Rwanda
Ubundi ari nko mu bindi bihugu Mininstre w’Ubutabera yagombye guhita yegura.Kuko iki kibazo ni we kireba ariko cyaramunaniye.

Ese ubwo koko ibi bintu bizarangira ryari ? Ndumva bagiye kuzabamara babica pe!!!

Birakwiye ko igisubizo kiboneka kuko bikomejw gutya byarangira aba bapolisi twese tubabona tukishisha tukanabihisha pe,kdi twakoranaga nabo neza. Bari kurasa abantu cyane birakabije rwose.
Minisitiri Busingye yamaganye iraswa ry’imfungwa rikomeje gukorwa na Polisi y’u Rwanda
Birakwiye ko igisubizo kiboneka kuko bikomejw gutya byarangira aba bapolisi twese tubabona tukishisha tukanabihisha pe,kdi twakoranaga nabo neza. Bari kurasa abantu cyane birakabije rwose.
Minisitiri Busingye yamaganye iraswa ry’imfungwa rikomeje gukorwa na Polisi y’u Rwanda
Ubundi ari nko mu bindi bihugu Mininstre w’Ubutabera yagombye guhita yegura.Kuko iki kibazo ni we kireba ariko cyaramunaniye.
Minisitiri Busingye yamaganye iraswa ry’imfungwa rikomeje gukorwa na Polisi y’u Rwanda
Abanyarwanda ntakivujyira dufite dusigaye dufpa nkinyamaswa itaribwa ahubwo birarutwa nijyihano cyurufpu tukabimenya. birabaje.

yeguzwanandese? ni demukuarasi

Igisubizo si ugushimuta cyangwa kurasa icyambere Ni ukurinda kubahiriza no gushyigira amategeko arakoze cyane minister.

biramenyerewe nejo nikobizagenda nubikora niyonzira ye kd abayahawe amabwiriza kontawe turumva yitabye ubutabera ahubwo mwnya bahita bamuha ibye atazavuga ahhhh

Kubera iki Minister ategura se abantu bapfa umusubirizo ngo baratoroka ese ntazindi mbaraga bakoresha batarashe abantu kweli birakabije rwose

Mubibutse ibyo bashinzwe

Ko numva ubivuga nkubaha amabwitiza

Ese policy yurwanda ntango igira igipimo cyo mukaguru igira igipimo cyomubwico gusa birababaje cyane pee munisitiri abikurikirane cyena cg ubu ni byabindi byo murwanda

Kurengamywa kurengamywa birakabije sukurasa gusa

These fucking niggas are said to be trusted by the citizens. How? They murder, they treat people like rubbish. We shall fuck them up

Ese ubu mu Rwanda haruwo police ikeka ko yatoroka ikamubura Koko?
Ese ninde wumva ko harabishwe bazira kurwanya police ngo nawe abitinyuke koko?