Ikipe y'igihugu ya Misiri yatwaye igikombe cya Afurika cy'umwimerere

Misiri ikomeje gushakisha igikombe cya Afurika yatwaye cyibwe

Sangiza iyi nkuru

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Misiri (EFA), ryatangije igikorwa cyo gushakisha ibikombe byaryo birimo n’icy’Afurika cy’umwimerere cyatwawe n’Ikipe y’igihugu ya Misiri mu 2010 byaburiwe irengero.

Amategeko y’impuzamashirahamwe y’umupira w’amaguru ku isi FIFA avuga ko utwaye igikombe kimwe mu bikinirwa muri Afurika incuro eshatu zikurikirinya ahabwa icy’umwimerere nyuma hagakorwa ikindi.

Nyuma y’uko Misiri yegukanye icyo gikombe inshuro eshatu zikurikiranya, mu 2006, 2008 no 2010, Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) yahise iha Misiri uburenganzira bwo kubika icyo gikombe mu buryo buhoraho.

Icyo gikombe muri uwo mwimerere wacyo, cyakoreshejwe bwa mbere mu mwaka wa 2002.

Mu mwaka wa 2013, abafana barakaye biraye mu nyubako ikoreramo Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Misiri EFA, ariko ntibizwi niba icyo gihe ari bwo icyo gikombe cyaburiwe irengero.

Ku wa Gatanu, umuvugizi wa EFA yabwiye BBC ko nyuma yo guterwa kw’iyo nyubako mu mwaka wa 2013, ibikombe bitandukanye byimuriwe mu bubiko burinzwe. Uyu muyobozi yavuze ko vuba aha ari bwo bashakishije ibyo bikombe, nyuma y’icyemezo cyo kuvugurura umuryango w’inyubako EFA ikoreramo, kugira ngo ibikombe byinshi Misiri imaze gutwara mu mupira w’amaguru bigaragazwe aho ngaho.

Ghana ni cyo gihugu cya mbere cyegukanye igikombe cy’Afurika inshuro eshatu, mu mwaka wa 1978, mu gihe Cameroun mu 2000 yaje guhabwa icyo gikombe mu ishusho (version) yacyo ya kabiri, nyuma yo kuba igihugu cya mbere kicyegukanye inshuro eshatu.

Igikombe cya Afurika giheruka gifitwe na Algeria yagitwaye mu mwaka 2019 itsinze ku mukino wa nyuma Senegal.

Ikipe y'igihugu ya Misiri yatwaye igikombe cya Afurika cy'umwimerere
Ikipe y’igihugu ya Misiri yatwaye igikombe cya Afurika cy’umwimerere

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *