Umuntu wa 19 yishwe na Covid-19, abanduye biyongeraho 25

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda kuri uyu wa 6 Nzeri 2020 yatangaje ko umuntu wa 19 yishwe na Covid-19, abandi bantu 25 bandura iki cyorezo mu bipimo 3481 byafashwe. Uwapfuye ni umubyeyi w’imyaka 76 y’amavuko, w’i Kigali. Aba barimo 16 bapimwe mu bibasiwe kurusha abandi, 4 babonetse mu Karere ka Rusizi, 3 babonetse muri Rubavu, 1 […]
Perezida Kagame yavuze ko Rusesabagina ari we wishyikirije u Rwanda atabizi
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yavuze ko Paul Rusesabagina atashimuswe nk’uko byatekerezwaga, ko ahubwo ari we wishyikirije u Rwanda atabizi. Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), ku wa Mbere w’iki cyumweru ni bwo rwatangaje ko “binyuze mu bufatanye n’amahanga, Paul Rusesabagina yafashwe, ubu akaba ari mu maboko ya RIB.” Ifatwa rya Rusesabagina n’uburyo yagejejejwe mu Rwanda ryabaye […]
Perezida Kagame yashimangiye ko Rusesabagina agomba kubazwa amaraso y’Abanyarwanda yakarabye
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yavuze ko Paul Rusesabagina kuri ubu ufungiye mu Rwanda hari ibyo agomba gusubiza ku maraso y’Abanyarwanda yamenekeye mu bitero inyeshyamba za FLN zagabye mu ntara y’Amajyepfo akabyigamba. Perezida Kagame yabitangaje mu kiganiro kihariye ari kugirana na RBA. Paul Rusesabagina wahoze ari umuyobozi w’impuzamashyaka MRCD irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, yafatiwe ahantu […]
Padiri Nahimana na we azikanga atazi uko yageze hano – Perezida Kagame
Mu kiganiro Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yagiranye na RBA kuri iki Cyumweru tariki ya 6 Nzeri 2020, yavuze kuri Padiri Thomas Nahimana wirirwa amubika ko yapfuye kandi ari ibihuha, ashimangira ko na we azisanga yageze i Kigali Ibi umukuru w’igihugu yabivuze ubwo yari abajijwe kuri Padiri Nahimana wari umaze igihe avuga ko yapfuye ndetse […]
Ikiganiro hagati y’umworozi n’ihene ze cyakuruye amarangamutima ya benshi
Umugabo wo muri Afurika y’Epfo yagaragaye agirana ikiganiro n’ihene ze, ubutumwa bugikubiyemo bukurura amarangamutima ya benshi bananiwe kwihagararaho maze bararira. Videwo yashyizwe ahagaragara n’uwitwa Cherrol Ngobese ku wa 2 Nzeri 2020 igaragaza uyu mworozi wambaye agakabutura k’imbere gusa ahagaze imbere y’imbere y’izi hene mu rugo rwe, azisobanurira n’ijwi rituje impamvu yatinze kuzigaburira. Uyu mugabo yatashye […]
Nakabonye atewe ishema no gukuza umwana watawe amaze icyumweru avutse

Nakabonye DorothĂ©e ni umukecuru utuye Mudugudu wa Rubona, Akagari ka Gatobotobo, Umurenge wa Mbazi w’Akarere ka Huye, umaze imyaka 17 arera umwana w’umukobwa yatoye amaze icyumweru kimwe avutse. Uyu mukecuru avuga ko yabonye uyu mwana mu 2003 ubwo yari agiye kugemura ibiryo ku Karubanda, icyo gihe ngo hari mu masaa kumi n’ebyiri, asanga abanyerondo bafite […]
Burundi: HRW itewe impungenge n’uko ubutegetsi bushya budahana abateje ibibazo mu 2015
Umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu, HRW, utewe impungenge n’uko ubutegetsi bushya bwa Guverinoma y’u Burundi butazakurikirana abahohoteye abaturage mu bibazo by’umutekano muke mu 2015. Muri uwo mwaka, Pierre Nkurunziza wapfuye tariki ya 8 Kamena yatangaje ko aziyamamariza indi manda y’imyaka itanu. Icyo gihe u Burundi bwatangiye kubamo imvururu n’ubwicanyi bwakorwaga ahanini n’umutwe w’Imbonerakure ushamikiye […]
Kurasa mu cyico mu Rwanda_ Hari abibwiraga ko ari ibwiriza
Hashize igihe Polisi y’u Rwanda itanga raporo zivuga kuri bamwe mu bakozi bayo barasa abakekwaho ibyaha n’amakosa bitandukanye, baba abafungiwe muri za kasho cyangwa se abatabwa muri yombi, abo bagahita bapfa. Uko izi raporo zasohokaga, Abanyarwanda bakomeje kwibaza niba kurasa mu cyico ryaba ari ibwiriza ritanditse ryatanzwe, ku muntu wese bibaye ngombwa ko yamburwa ubuzima. […]
Meya w’Akarere ka Rutsiro yasezeranye n’uwo bagiye kurushingana

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Ayinkamiye EmĂ©rence kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 5 Nzeri 2020 yasezeranye na Nsengimana Fabrice bagiye kurushingana. Ni umuhango wabereye mu Murenge wa Gisenyi w’Akarere ka Rubavu nk’uko uyu muyobozi yabihamirije Imvaho Nshya. Meya Ayinkamiye yanaboneyeho kubwira iki gitangazamakuru ko Nsengimana ari rwiyemezamirimo. Umuhango wo gusezerana imbere y’Imana uteganyijwe tariki ya […]
Misiri ikomeje gushakisha igikombe cya Afurika yatwaye cyibwe

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Misiri (EFA), ryatangije igikorwa cyo gushakisha ibikombe byaryo birimo n’icy’Afurika cy’umwimerere cyatwawe n’Ikipe y’igihugu ya Misiri mu 2010 byaburiwe irengero. Amategeko y’impuzamashirahamwe y’umupira w’amaguru ku isi FIFA avuga ko utwaye igikombe kimwe mu bikinirwa muri Afurika incuro eshatu zikurikirinya ahabwa icy’umwimerere nyuma hagakorwa ikindi. Nyuma y’uko Misiri yegukanye icyo gikombe inshuro […]