Perezida Kagame yavuze ko Rusesabagina ari we wishyikirije u Rwanda atabizi

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yavuze ko Paul Rusesabagina atashimuswe nk’uko byatekerezwaga, ko ahubwo ari we wishyikirije u Rwanda atabizi.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), ku wa Mbere w’iki cyumweru ni bwo rwatangaje ko “binyuze mu bufatanye n’amahanga, Paul Rusesabagina yafashwe, ubu akaba ari mu maboko ya RIB.”

Ifatwa rya Rusesabagina n’uburyo yagejejejwe mu Rwanda ryabaye amayobera, kugeza no ku muryango we utazi neza aho yafatiwe.

Umuryango wa Rusesabagina Paul wo wavuze ko ashobora kuba yarashimutiwe i Dubai muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu aho yari yagiriye urugendo mbere y’uko afatwa, gusa Leta y’icyo gihugu yahakanye ko Rusesabagina yafatiwe ku butaka bwacyo.

Perezida Kagame aganira kuri iki cyumweru yaciye amarenga y’uko Rusesabagina ashobora kuba yarafatiwe mu Rwanda atabizi, ibyo yagereranyije no kwibeshya numero ya terefoni.

Yagize ati: “Hari ikindi kivuga ngo ariko yageze hano ate? Yageze hano ate ni ikindi kibazo, ariko igisubizo cyacyo bizamenyekana uko yageze hano, ariko uwanabwira n’abantu ko ari we wanizanye ubwo urubanza rwaba ruri hehe, rwaba ruri kuri nde? Ushobora kwizana ubishaka uzi n’icyo ukora icyo ari cyo.”

“Ushobora kwizana wabeshywe ukisanga hano, ubwo icyaha ni icyo kubeshya gusa ntabwo ari ikindi kibazo, kuko kuva aho yavuye kurinda agera hano nta cyaha kigeze gikorwa hagati aho ngaho na kimwe.”

Magingo aya ntiharamenyekana uburyo ki Rusesabagina yashutswe bikagera aho yisanga mu biganza by’u Rwanda rwari rumaze igihe rumushyiriyeho impapuro zo kumuta muri yombi.

Perezida Kagame yavuze ko Rusesabagina agomba kubazwa amaraso y’Abanyarwanda yakarabye binyuze mu bitero inyeshyamba za FLN zari zishamikiye ku ishyaka MRCD yayoboraga zakoreye mu ntara y’Amajyepfo, ashimangira ko nibiba ngombwa azahuzwa na bagenzi be bahoze bakorana kugira ngo bagire ibyo basobanura bari hamwe.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *