img-20200903-wa0046_1599382191986.jpg

Nakabonye atewe ishema no gukuza umwana watawe amaze icyumweru avutse

Sangiza iyi nkuru

Nakabonye Dorothée ni umukecuru utuye Mudugudu wa Rubona, Akagari ka Gatobotobo, Umurenge wa Mbazi w’Akarere ka Huye, umaze imyaka 17 arera umwana w’umukobwa yatoye amaze icyumweru kimwe avutse.

Uyu mukecuru avuga ko yabonye uyu mwana mu 2003 ubwo yari agiye kugemura ibiryo ku Karubanda, icyo gihe ngo hari mu masaa kumi n’ebyiri, asanga abanyerondo bafite uyu mwana bamutoye mu mubande aho yari yaraye anyagirirwa.

img-20200903-wa0046_1599382191986.jpg Nakabonye Dorothée

Ati: “Baramuzanye bamubungana, bagiye kureba ahantu Conseiller yari ari.” Ngo uwo Konseye (Conseiller) ni we wategetse ko umwana bamumuha, gusa we yabanje kubyanga kuko urwo ruhinja rwari rutoya cyane, umukondo warwo ukiri mubisi bigaragara ko rumaze igihe kitarenze icyumweru ruvutse.

Nabakonye avuga ko impamvu bamuhisemo ngo afate uyu mwana ari uko nta muntu n’umwe wari wigeze amwemera. Ati: “Nasanze bamuteragirana, noneho Konseye aravuga ngo nibamumpe kuko bari bazi ko nta wundi mwana ngira.”

Ubwo uyu mukecuru yari yasubiye mu rugo iwe ngo yarure ibiryo byo kugemura, umugabo wari ufite uruhinja woherejwe na Konseye yamusanzeyo, amubwira ko agomba gufata uwo mwana, nyamara we avuga ko nta bushobozi yari afite bwo kwita kuri urwo ruhinja bitewe n’ubukene.

img-20200903-wa0049_1599383046985.jpg Iyi ni inzu Nakabonye n’uyu mukobwa babamo

We n’uwo mugabo bavuye aho mu rugo, Nakabonye yikoreye ingemu, umugabo afashe uruhinja. Bageze mu nzira, uyu mukecuru yafashije uyu mugabo umwana, na we yikorera iryo gemu. Bageze aho Nakaboneye ahindura icyerekezo, umugabo amubwira ko bagomba kubanza kugera ku Karere, umwana bakamumuha.

Bageze ku biro by’akarere, uwahakoreraga witwa Pacifique abaza uwo mugabo impamvu adashaka gufata uwo mwana ngo amurere kandi ari we ufite ubushobozi, amubwira ko atamufata kandi afite izindi mpinja.

Pacifique yafashe umwanzuro wo gutegeka Nabakonye ngo afate uwo mwana, hatitawe ku bukene bwe. Gusa ubwo ku karere bamuhaye amafaranga y’u Rwanda 10,000 yo gushaka ibyangombwa bikenewe mu kwita kuri urwo ruhinja birimo ibyo kumuhekamo n’ibyo kumugaburiramo. Bitewe n’uko yari akiri muto, we ngo yaramwiyonkerezaga, rimwe na rimwe umugore baturanye akamufasha kumuha amashereka.

Ngo kuva icyo gihe, nta bundi bufasha yigeze ajya kwaka ku karere, keretse ubu basigaye bwishyurira umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de Santé).

Ahamya ko byamugoye cyane kurera uyu mwana wari ukiri muto bitewe n’uko yakunze guhura n’uburwayi, rimwe na rimwe ntabone amashereka ahagije yo kumuha. Kimwe no kumubonera amakayi mu gihe yari yaratangiye ishuri, nabyo ngo byari ingorane gusa ubu afite icyizere ko azakomeza kugerageza umwana akabona iby’ibanze akeneye.

Byaramugoye kubwira umwana ko yari yaratawe

Ubwo uyu mwana yari amaze gukura, yashatse kumenya ababyeyi be, cyane ko yumvaga bagenzi be bavuga ko yatowe.

Ati: “Twarakomeje turabana, ageze mu mwaka wa kane, akajya ambwira ngo abandi bana baramucyurira, bamubwira ngo naramutoraguye, nkamuhakanira nkamubwira ko nta muntu utora undi. Arakomeza arabyanga, hashize iminsi mbona yanze kurya, aravuga ati wambabariye ukambwira ahantu wankuye!”

Yabanje kumubaza niba namubwiza ukuri abyakira, na we amubwira ko ntacyo bimutwara kuko n’ubundi bagenzi be babimubwira. Icyo gihe ngo yamubwiye ya nkuru y’itabwa rye akiri uruhinja rw’icyumweru kimwe, umwana w’umukobwa ayakira atyo.

Nakaboneye avuga ko nta muntu n’umwe uragera mu rugo rwe ngo amubwire niba umwana ari we, keretse kumva impuha za bamwe bavuga ngo avuka aha na hariya.

Mu rwego rwo kugira ngo haveho urujijo ku bakekwaho kuba bafitanye isano, hakoreshwa ikizamini cy’utunyangingo ndangasano (DNA Test) mu miryango itandukanye . Bwiza.com yabajije Nakabonye niba habonetse umuntu wemeza ko ari umubyeyi w’uyu mwana, agashaka gukoresha iki kizamini yamwemerera, avuga ko ntacyo byamutwara.

Gusa uyu mukecuru yahakaniye yivuye inyuma uwatekereza kujya gutwara uyu mwana, yitwaza ko ari we cyangwa ari uwo mu muryango. Ngo keretse uyu mukobwa ageze nyuma akabyifuza, cyane ko na we ubusanzwe yarahiye ko atahemukira uyu mukecuru wamureze, ngo amusige.

Uyu mukecuru yitaye kuri mwana mu buzima bumugoye, aramukuza. Yabashije kumwigisha, ubu akaba ageze mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye.

img-20200903-wa0047_1599382217250.jpg Umwana watowe mu 2003 ubu yarakuze

Amafoto: Biregeye Justin

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Nakabonye atewe ishema no gukuza umwana watawe amaze icyumweru avutse
    Mbega AKARERE, kweri amafaranga 10 000 Frw imbere n’inyuma? Ubu se uyu cyecuru, ni uku abayeho, babonaga uriya mwana bitameze nko kumutanga ngwa yisangire Rurema? Ari Imana yarabarinze. Yarakuze. Buriya uwamutaye nawe ikidodo kiracyari cyose niba akiriho. AKARERE NDABAGAYE. AFFAIRE SOCIALE imaze iki mu KARERE? FATA UMWANA WESE NK’UWAWE. Mwamuhekesheje urusyo gusa.ARIKO YABYITWAYEMO NEZA. Kweri?

  2. Nakabonye atewe ishema no gukuza umwana watawe amaze icyumweru avutse
    Mbega AKARERE, kweri amafaranga 10 000 Frw imbere n’inyuma? Ubu se uyu cyecuru, ni uku abayeho, babonaga uriya mwana bitameze nko kumutanga ngwa yisangire Rurema? Ari Imana yarabarinze. Yarakuze. Buriya uwamutaye nawe ikidodo kiracyari cyose niba akiriho. AKARERE NDABAGAYE. AFFAIRE SOCIALE imaze iki mu KARERE? FATA UMWANA WESE NK’UWAWE. Mwamuhekesheje urusyo gusa.ARIKO YABYITWAYEMO NEZA. Kweri?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *