Perezida Kagame yashimangiye ko Rusesabagina agomba kubazwa amaraso y’Abanyarwanda yakarabye

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yavuze ko Paul Rusesabagina kuri ubu ufungiye mu Rwanda hari ibyo agomba gusubiza ku maraso y’Abanyarwanda yamenekeye mu bitero inyeshyamba za FLN zagabye mu ntara y’Amajyepfo akabyigamba.

Perezida Kagame yabitangaje mu kiganiro kihariye ari kugirana na RBA.

Paul Rusesabagina wahoze ari umuyobozi w’impuzamashyaka MRCD irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, yafatiwe ahantu hataramenyekana mu ntangiriro z’iki cyumweru mbere yo kujya gufungirwa kuri Sitasiyo ya Polisi i Remera.

Mu byo MRCD yahoze ayobora cyo kimwe n’indi mitwe irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda yitwaza, harimo kuza kubohora Abanyarwanda ivuga ko baboshywe na Leta y’u Rwanda.

Perezida Kagame asanga kuba abagize iriya mitwe hari icyo bagamije nk’uko babivuga nta kibazo kirimo, gusa kuba bagirira nabi Abanyarwanda bikagera n’aho babica ari ibintu bagomba kubazwa.

Yagize ati: “Muri iyo mitwe ni imitwe igirira nabi Abanyarwanda. Bafite icyo bagamije. Bashobora kuba banavuga ko icyo bagamije ari kiza, ari uguhindura; bavuga ko u Rwanda rutameze neza bashaka kurugira neza, ariko ubwo buryo bakoresha banyuramo barica abantu.”

Avuga kuri Rusesabagina, Perezida Kagame yavuze ko hari ubwo yitirirwa ibikorwa bya FLN na MRCD yemwe na we akabyigamba.

Yatanze urugero rw’ibitero izo nyeshyamba zagabye mu turere twa Nyamagabe na Nyaruguru mu bihe bitandukanye zikica abantu, ashimangira ko Rusesabagina wabyigambye agomba kubibazwa.

Ati: “Hari iyitwa FLN murayizi, hari ibintu bya MRCD. Hari ubwo kimwe kiba ikindi cyangwa bikaba byose hamwe, akitwa ko ari umuyobozi wabyo, akitirirwa ibikorwa by’iyo mitwe kandi akananyigamba. Abantu bicwa muri Nyaruguru, bicwa muri Nyamagabe, bicwa muri ariya mashyamba ya Nyungwe, bigaturuka mu Burundi bikica abantu; akabyiyitirira akanabyigamba akabivuga. Aho hari ikibazo agomba gusubiza.”

Perezida Kagame yunzemo ati: “Kugisubiza kandi azagisubiza. Baba abamukoresha b’i Burayi, bo muri Amerika, baba aba hehe…abo ngabo iyo bigeze aho ngaho ibyo bamufasha cyangwa ibyo bagira bate ni ibyo kwiyita amazina y’ibitangaza, ariko ibyo kwica Abanyarwanda, kubabuza amahoro. Ayo maraso y’Abanyarwanda afite ku ntoki ze kubera iyo mitwe navugaga, ibyo ngibyo ni ibigomba gusubizwa byanze bikunze.”

Perezida Kagame yanabajijwe ku byo kuba Rusesabagina yaragizwe igitangaza n’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi, avuga ko ibyo atabitaho umwanya we ngo kuko ukuri kuzigaragaza.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Perezida Kagame yashimangiye ko Rusesabagina agomba kubazwa amaraso y’Abanyarwanda yakarabye
    Bwiza, Bwiza!!!!
    Mukosore.

    Perezida yavuze amaraso ari ku NTOKI za RUSESABAGINA. Gukaraba Amaraso bisobanura ikindi kandi simpamya ko aribyo Perezida yavuze. Murashaka guhimbira n’Umukuru w’Igihugu.

    Ikinyarwanda cyanyu kigerwa ku mashyi

    RA

  2. Perezida Kagame yashimangiye ko Rusesabagina agomba kubazwa amaraso y’Abanyarwanda yakarabye
    Bwiza, Bwiza!!!!
    Mukosore.

    Perezida yavuze amaraso ari ku NTOKI za RUSESABAGINA. Gukaraba Amaraso bisobanura ikindi kandi simpamya ko aribyo Perezida yavuze. Murashaka guhimbira n’Umukuru w’Igihugu.

    Ikinyarwanda cyanyu kigerwa ku mashyi

    RA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *