Padiri Nahimana na we azikanga atazi uko yageze hano – Perezida Kagame

Sangiza iyi nkuru

Mu kiganiro Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yagiranye na RBA kuri iki Cyumweru tariki ya 6 Nzeri 2020, yavuze kuri Padiri Thomas Nahimana wirirwa amubika ko yapfuye kandi ari ibihuha, ashimangira ko na we azisanga yageze i Kigali

Ibi umukuru w’igihugu yabivuze ubwo yari abajijwe kuri Padiri Nahimana wari umaze igihe avuga ko yapfuye ndetse hategerejwe igihe cyo gushyingura. perezida Kagame yagize ati ” Ubu araza kuvuga ko atari njye mwavuganye ahubwo ari undi dusa.”

Yongeyeho ko iby’uriya mupadiri bitamutwara umwanya munini yungamo ati: “Usibye ko buriya na we ntibizagutangaze umunsi na we tuzaba tumufite hano. Uyu abika abapfuye, abo yica, abo agira ate, buriya nawe ruzamugeraho, azisanga atazi uko yageze hano amaherezo.”

Perezida Kagame ashingiye ku byandikwa n’uriya mupadiri cyo kimwe n’abandi batambutsa ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bagamije gusebanya, yasabye urubyiruko gukoresha imbuga nkoranyambaga uko bashatse ariko nanone bakabasha no kumenya gusesengura.

Ati: “Bajye bakoresha imbuga nkoranyambaga n’ibitangazamakuru ibyari byo byose bige, bahane amakuru , bavugane n’abo bashaka, batange amakuru uko bashaka, ariko bajye banashyiramo gusesengura bamenye ibishobora gushyirwa ku mbuga no kumenya ibishobora kuzana ibibazo aho kubikemura.”

Umukuru w’igihugu yunzemo ati: “Ntabwo twabuza ababayeho nabi kuba uko babayeho nabi mu buryo bw’imico nkiriya, turakangurira abantu kumenya ikibi n’ikiza bakabitandukanya kuko birafasha ndetse bigasha n’ubuzima bwabo.”

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Padiri Nahimana na we azikanga atazi uko yageze hano – Perezida Kagame
    njyewe mba nibaza igituma umuntu w’umugabo yifata akabwira abantu ngo kanaka yarapfuye, ese aba ashaka kubashyiramo icizere cyo kubaho cyangwa kubakura umutima. Politike yo kuvuga ko uwo mutavuga rumwe yapfuye nta polike irimo peee, najye asaba abazungu bamuhe ayo guhaha arye, ariko areke gutungwa n’ibihuha

  2. Padiri Nahimana na we azikanga atazi uko yageze hano – Perezida Kagame
    njyewe mba nibaza igituma umuntu w’umugabo yifata akabwira abantu ngo kanaka yarapfuye, ese aba ashaka kubashyiramo icizere cyo kubaho cyangwa kubakura umutima. Politike yo kuvuga ko uwo mutavuga rumwe yapfuye nta polike irimo peee, najye asaba abazungu bamuhe ayo guhaha arye, ariko areke gutungwa n’ibihuha

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *