Umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu, HRW, utewe impungenge n’uko ubutegetsi bushya bwa Guverinoma y’u Burundi butazakurikirana abahohoteye abaturage mu bibazo by’umutekano muke mu 2015.
Muri uwo mwaka, Pierre Nkurunziza wapfuye tariki ya 8 Kamena yatangaje ko aziyamamariza indi manda y’imyaka itanu. Icyo gihe u Burundi bwatangiye kubamo imvururu n’ubwicanyi bwakorwaga ahanini n’umutwe w’Imbonerakure ushamikiye ku ishyaka CNDD-FDD.
Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) ivuga ko icyo gihe, abaturage 1500 bishwe, abagera ku 350,000 bavanwa mu byabo; abo barimo n’abahungiye mu bihugu byiganjemo ibituranye n’u Burundi.
Lewis Mudge uhagarariye HRW mu karere k’Afurika yo hagati, avuga ko uyu muryango utewe impungenge n’uko abishe n’abahohoteye abaturage mu 2015 bazahanwa n’ubutegetsi bushya.
Human Right Watch ivuga ko ubutegetsi bw’u Burundi bwahindutse gusa ngo impinduka zikaba zitagaragara. Iti: “Ibi byerekana ikimenyetso kibi cyane kubera ko nta mpinduka zigaragara mu Burundi. Yego Perezida yarahindutse gusa nta mpinduka.”
Uyu muryango ukomeza usaba Guverinoma y’u Burundi guhana abakoze ibi byaha, ikagenzura Imbonerakure.
Ikindi kandi ngo mu Burundi hari ikitarahinduka nk’aho kugeza ubu impirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu zakomeje kwimwa urubuga, ndetse n’abanyamakuru baracyagorwa mu kazi kabo.


