Tom Ndahiro yihanije abamugereranya na Ngeze Hassan wakanguriye abantu gukora Jenoside

Sangiza iyi nkuru

Umushakashatsi ku byaha bifitanye isano na Jenoside, Tom Ndahiro, yihanije abakoresha imbuga nkoranyambaga bamugereranya na Ngeze Hassan wakoraga kuri Radio RTLM wakanguriye abantu gukora Jenoside yakorewe Abatutsi .

Mu kiganiro Tom Ndahiro yagiranye n’umunyamakuru Popote Janvier kiri kuri Popote TV, yavuze ko atumva neza impamvu umuntu urwanya Jenoside ashobora kugereranwa n’umuntu wakanguriye abandi kuyikora.

Yagize ati: “Sinumva ukuntu umuntu yifata akagereranya umuntu nkanjye bizwi ko arwanya Jenoside na Ngeze Hassan, cyangwa ufata Ibinyamakuru Igihe.com na The New Times akabigereranya na Kangura. Ibi bigomba gufatwa nko guhakana Jenoside”

Umushakashatsi Tom Ndahiro yahakanye abamushinja gukoresha Imbuga Nkoranyambaga mu mazina ya Peter Mahirwe, agashimangira ko atigeze akoresha amazina atari aye ku mbuga nkoranyambaga.

Avuga kuri uyu Peter Mahirwe, Ndahiro yavuze ko kuba haba abantu bahuza ibitekerezo nawe bitavuze ko baba babaye we. Avuga ko niba uwo Peter Mahirwe avuga ibintu byubaka akwiye gukomereza muri uwo murongo wubaka.

Tom Ndahiro yasoje ikiganiro asaba ibitangazamakuru gukomeza gukora byirinda ikintu cyose cyaganisha guhembera ingengabitekerezo nk’icyaha kiganisha kuri Jenoside.

Soma Izindi Nkuru

10 Responses

  1. Tom Ndahiro yihanije abamugereranya na Ngeze Hassan wakanguriye abantu gukora Jenoside
    Njye Tom namumenye bwambere Ari comissaire mukuru wa Rwanda human right commission.Yakoranaga umurava nubwitange ariko njye mumpuje nawe haricyo namwibariza.

  2. Tom Ndahiro yihanije abamugereranya na Ngeze Hassan wakanguriye abantu gukora Jenoside
    Njye Tom namumenye bwambere Ari comissaire mukuru wa Rwanda human right commission.Yakoranaga umurava nubwitange ariko njye mumpuje nawe haricyo namwibariza.

  3. Tom Ndahiro yihanije abamugereranya na Ngeze Hassan wakanguriye abantu gukora Jenoside
    Tom ku ngengabitekerezo ujye wangeraho n’abantu bahembera amacakubiri mu bantu, doreko amacakubiri ariyo abyara ingengabitekerezo. Kandi ku macakubiri mbona uri hatari!!

  4. Tom Ndahiro yihanije abamugereranya na Ngeze Hassan wakanguriye abantu gukora Jenoside
    Tom ku ngengabitekerezo ujye wangeraho n’abantu bahembera amacakubiri mu bantu, doreko amacakubiri ariyo abyara ingengabitekerezo. Kandi ku macakubiri mbona uri hatari!!

  5. Tom Ndahiro yihanije abamugereranya na Ngeze Hassan wakanguriye abantu gukora Jenoside
    Arabihakana se ngo bigende gute ko iminsi izabimwiyerekera.
    Ntakintu utazi ko ari umuhezanguni ndetse w’umugome keretse wenda abahezanguni nkawe.

  6. Tom Ndahiro yihanije abamugereranya na Ngeze Hassan wakanguriye abantu gukora Jenoside
    Arabihakana se ngo bigende gute ko iminsi izabimwiyerekera.
    Ntakintu utazi ko ari umuhezanguni ndetse w’umugome keretse wenda abahezanguni nkawe.

  7. Tom Ndahiro yihanije abamugereranya na Ngeze Hassan wakanguriye abantu gukora Jenoside
    Arabihakana se ngo bigende gute ko iminsi izabimwiyerekera.
    Ntakintu utazi ko ari umuhezanguni ndetse w’umugome keretse wenda abahezanguni nkawe.

  8. Tom Ndahiro yihanije abamugereranya na Ngeze Hassan wakanguriye abantu gukora Jenoside
    Arabihakana se ngo bigende gute ko iminsi izabimwiyerekera.
    Ntakintu utazi ko ari umuhezanguni ndetse w’umugome keretse wenda abahezanguni nkawe.

  9. Tom Ndahiro yihanije abamugereranya na Ngeze Hassan wakanguriye abantu gukora Jenoside
    Njye iyo mubonye cyangwa mwumvise. Mpita nzimya tv cyangwa radio. Ntakintu kizima nwumvana pe. Uretse amagambo y urwango ni umuhezanguni birenze. Mujye mumwima ijambo naho ubundi azadukoraho pe.u rwanda ntirukeneye abantu nkawe pe

  10. Tom Ndahiro yihanije abamugereranya na Ngeze Hassan wakanguriye abantu gukora Jenoside
    Njye iyo mubonye cyangwa mwumvise. Mpita nzimya tv cyangwa radio. Ntakintu kizima nwumvana pe. Uretse amagambo y urwango ni umuhezanguni birenze. Mujye mumwima ijambo naho ubundi azadukoraho pe.u rwanda ntirukeneye abantu nkawe pe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *