Nyuma y’iminsi 48 mu kigo cy’inzererezi, mwarimu Muhayishema Emmanuel wigisha muri GS Saint Dominique Savio de Karambi mu murenge wa Karambi mu karere ka Nyamasheke, aravuga ko yahindutse mu buryo bugaragara kubera inyigisho yahaherewe.
Muhayishema yemeza ko agiye kwihatira kuzahura ubukungu bw’umuryango we bwazahajwe n’imyitwarire ye mibi yatumye ajyanwa muri icyo kigo, akanitegura kuba umwe mu bafasha kwigisha ingo zibanye nabi guhinduka.
Tariki ya 24 Kanama ni bwo Muhayishema uri mu kigero cy’imyaka 40 y’amavuko yagejejwe mu kigo cyakira inzererezi cya Kagano muri Nyamasheke. Ubuyobozi buhamujyana bwavugaga ko buhamujyaniye imyitwarire mibi, irimo ubusinzi bukabije, kwaya umutungo w’urugo no kurutezamo umutekano muke aho byageraga n’aho araza umugore n’abana hanze.
Bwavugaga kandi ko azagirwa inama ku bushoreke bumuvugwaho, aho byavugwaga ko yahinduye inshoreke ye Secrétaire-comptable w’iri shuri witwa Niyonsaba M.Thérèse, ibyanemejwe n’umugore we witwa Nyirahakizayesu Béatha wari warakunze kwiyambaza umurenge kenshi kuri iki kibazo bikananirana.
Aganira na Bwiza.com, Muhayishema Emmanuel umaze icyumweru asubijwe mu muryango we, yavuze ko yahindutse bigaragara ariko akaba ashaka kubyerekana mu bikorwa kugira ngo n’ababishidikanya bazabyibonere, agashimira abamuhaye inyigisho zimuhindura, cyane ko ngo yabyongeragaho kwitekerezaho neza kuko ngo nta bindi byabaga bimuhugije.
Ati: “Nagiye ndi Sawuli ngarutse ndi Pawulo rwose kandi ndabihamya neza, ariko kuko ntaramara igihe ngarutse mu rugo ngo umugore, bana, abaturanyi, abo dukorana n’ubuyobozi bubyirebere. Ntacyo navuga, bavuga ko mbeshya bakurikije uko bari banzi, ariko bazabyibonera ku buryo na niyemeje gufasha ubuyobozi kuzaba umwe mu bafasha kugarura ku murongo ingo zibanye nabi, n’umugore wanjye namusabye imbabazi nkizera ko azanshyigikira mu bishya niyemeje.’’
Yunzemo ati: “Mbabazwa cyane n’igihe nataye mu myaka 16 yose maranye n’umugore, iyo tutabana mu makimbirane nirohe mu businzi no kudacunga neza umutungo w’urugo, hari indi ntambwe mba narateye mu iterambere. Ubu ngiye kumera nk’uhanga bushya, ariko kuko n’umugore twabiganiriyeho bihagije igihe cyose yansuraga aho nari ndi nkagira n’umwanya uhagije wo kubitekereza byose, ndizera ko nta kizanzitira.”
Ku batekereza ko kugira ngo urugo rugire amahoro ari uko uyu secrétaire-comptable Niyonsaba yakwimurirwa ku rindi shuri, Muhayishema yavuze ko “Ubuyobozi bwabireba bwasanga ari byo bikwiye bukabikora, ariko njye nta kizongera kundangaza, cyane ko izo ngeso zose zambuzaga gutanga umusaruro ku ireme ry’uburezi nari nkeneweho nje nzisezereye kandi bose bazabibona mu bikorwa.’’
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukamana Claudette, avuga ko ubuyobozi bwari bwahisemo kujyana uyu mwarimu mu kigo cy’inzererezi kuko bwabonaga imyitwarire ye ntaho itaniye n’iyazo, ariko nyuma yo kuganirizwa akiyemeza guhinduka akanabyandika, bamugaruye mu muryango.
Ati: “Dukurikije ubuhamya yahaye abaturanyi be ubwo twamusubizaga mu muryango, akiyemeza kureka ingeso mbi zose yavugwagaho zanababangamiraga, twizeye ko ibyo avuga ari byo, tukazanakomeza kumukurikiranira hafi twabona koko yarahindutse neza akaba yanadufasha guhindura n’izindi ngo zigifite ibibazo by’imibanire mibi.’’
Mu karere ka Nyamasheke harabarurwa imiryango irenga 600 ibanye nabi nk’uko uyu muyobozi yabivuze, imwe muri iyo ikaba igenda ihinduka, iyo binaniranye burundu ikagirwa inama yo kugana inkiko aho kwamburana ubuzima.
Asaba buri wese kugira uruhare mu mibanire myiza y’imiryango, mu rwego rwo kwirinda ko hari uwakwambura undi ubuzima, nk’uko biherutse kugaragara mu murenge wa Rangiro muri Nyamasheke, aho umugabo yishe umugore we na we akiyahura abana bagasigara babuze kirera.


