Hashize igihe Polisi y’u Rwanda itanga raporo zivuga kuri bamwe mu bakozi bayo barasa abakekwaho ibyaha n’amakosa bitandukanye, baba abafungiwe muri za kasho cyangwa se abatabwa muri yombi, abo bagahita bapfa.
Uko izi raporo zasohokaga, Abanyarwanda bakomeje kwibaza niba kurasa mu cyico ryaba ari ibwiriza ritanditse ryatanzwe, ku muntu wese bibaye ngombwa ko yamburwa ubuzima. Bibajije kandi niba Polisi itashobora kurasa ahaca intege ukurikiranweho ibyaha, mu gihe ashatse gucika/gutoroka nko kuraswa ku kuguru, cyangwa se niba uwica adashobora gukurikiranwa.
Gusa Intumwa Nkuru ya leta y’u Rwanda akaba na Minisitiri w’Ubutabera ufite mu nshingano uru rwego, Busingye Johnson kuri uyu wa 5 Nzeri 2020 yasubije abibazaga iki kibazo mu butumwa bwihaniza abapolisi barasa mu cyico.
Minisitiri Busingye yagize ati: “Gukoresha ingufu z’umurengera cyangwa zica ku mfungwa/abakekwa ntibyemewe n’amategeko kandi ntibikwiye. Turakorana na Polisi y’u Rwanda n’inzego bireba, iki kibazo gikemuke binyuze muri politike n’imikorere, gukaza kubibazwa kw’ababikora, amahugurwa no gukaza ubugenzuzi.”
Ni ubutumwa uyu muyobozi asohoye nyuma y’aho tariki ya 4 Nzeri 2020 humvikanye, inkuru y’iraswa ry’uwari ufungiwe mu kigo cy’amashuri cya Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge, wahise apfa. Byatangajwe ko yageragezaga gutoroka. Ni nyuma kandi y’aho mu Murenge wa Zaza w’Akarere ka Ngoma, tariki ya 30 harasiwe umuturage utarubahirije amabwiriza yo kwirinda Covid-19.
Abakurikira Minisitiri Busingye bishimiye ubu butumwa busubiza ikibazo kimaze igihe kirekire cyibazwaho. Aba barimo umunyamakuru Gonzaga Muganwa wagize ati: “Urakoze kubisobanura nyakubahwa. Nari ntangiye gukeka niba ari gahunda yo guhahaza no gushyiraho uburyo bw’umutekano wuzuye.”
Hari uwavuze ati: “Byari bikabije rwose! Umunyabyaha ubundi arafatwa, agahanwa, agahabwa andi mahirwe yo kubaka society ye aho kwicwa. Twizere ko rero Polisi y’u Rwanda itanga urugero rwiza, abo bagaragaye muri ibyo bikorwa ikabashyikiriza ubutabera..umutekano ni ngombwa ariko uberaho abantu.”
Mpenzi Patrick ati: “Murakoze Hon. Minister kuba mwumvise ugutakamba kwa benshi.”
Uwitwa Benjamin arasaba ko abapolisi bica abantu babarashe, bajya bakurikiranwa nk’uko n’abasirikare bakurikiranwa. Ati: “Nyakubahwa ko tujya tubona urukiko ruburanishiriza umusirikare aho yakoreye icyaha, kuki bidakorwa ku ba polices birirwa barasa abasivili badafite intwaro. Bimaze kuba umuco ku buryo utamenya ikibyihishe inyuma.”
Polisi yigeze kuvuga kuri iki kibazo
Mu gushaka gushira amatsiko, byatumye tariki ya 3 Mutarama 2020 itangazamakuru ribaza Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera impamvu abapolisi barasa mu cyico abaturage barimo abambaye amapingu.
Afande Kabera yasubije ati: “Ntabwo bishoboka ko umupolisi yarasa umuturage wambaye amapingu gusa hari abaraswa bashaka gucika. N’aho byagaragara ko umupolisi yabikoze binyuranyije n’amategeko, yabihanirwa.”
Polisi y’u Rwanda ishimirwa umupolisi wafashe ukekwaho icyaha atamurashe. Byabereye mu karere ka Rubavu tariki ya 30 Kanama 2020 ubwo umuturage wari utwaye imodoka ya Toyota irimo magendu yahagaritswe akanga guhagarara, umupolisi ayirasa mu mapine maze ata muri yombi uyu mushoferi.
Uru rwego kandi rushimirwa Bwiza.com umupolisi wakurikiranwe nyuma yo kwica umuturage ku wa 30 Kanama 2020 mu murenge wa Zaza w’Akarere ka Ngoma, azira kutubahiriza amabwiriza yo kurwanya Covid-19. Polisi y’Igihugu ibinyujije kuri Twitter tariki ya 31, yavuze ko uyu mupolisi yatawe muri yombi, akaba agomba gukurikiranwa.
Abenshi bemeza neza ko abapolisi baramutse bafatiye ingero kuri uyu mupolisi w’i Rubavu, umurimo wabo waba nta makemwa. Bemeza ko kandi mu gihe abakoze amakosa bakica abaturage bakurikiranwe nk’uko uyu wa Zaza byamubayeho, abapolisi barushaho gukorera inshingano zabo mu mucyo.


