Umugabo wo muri Afurika y’Epfo yagaragaye agirana ikiganiro n’ihene ze, ubutumwa bugikubiyemo bukurura amarangamutima ya benshi bananiwe kwihagararaho maze bararira.
Videwo yashyizwe ahagaragara n’uwitwa Cherrol Ngobese ku wa 2 Nzeri 2020 igaragaza uyu mworozi wambaye agakabutura k’imbere gusa ahagaze imbere y’imbere y’izi hene mu rugo rwe, azisobanurira n’ijwi rituje impamvu yatinze kuzigaburira.
Uyu mugabo yatashye mu rugo bwije, abura uko azizanira ibyatsi by’ibigori zagombaga kurarira. Mu gitondo kare kare, yarabyutse arazisobanurira ati: “Ubu turi mu nama. Mbahamagaye mu nama kugira ngo mbamenyeshe impamvu ntabazaniye ibigori. Ejo naje mu rugo nkerewe, mbura uko mbibagurira. Ubu bavandimwe, aka kanya ngiye muri Stanger kubagurira. Nizeye ko munyumvise.”
Bamwe byabagoye kwiyumvisha uburyo umuntu ashobora gukoranya ihene nk’abantu, akazikoresha ikiganiro zituje nk’uko uyu mworozi yabigenje.
Bemeza ko niba yabishoboye, atananirwa no kuyobora abantu akabashyira kuri gahunda.


