Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rwataye muri yombi nyina w’umwana wagaragaye ku mbuga nkoranyambaga yaboshywe bivugwa ko yaziraga Frw 200.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu ni bwo ifoto y’uyu mwana wo mu kagari ka Cyabagarura ho mu murenge wa Musanze mu Karere ka Musanze yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga.
Amakuru avuga ko uyu mwanya yasanzwe mu nzu iwabo mu mudugudu wa Kabaya amaboko ye azirikiye mu mugongo, nyuma y’uko abamubonye bumvise ataka cyane.
Se w’uyu mwana wari hafi aho ari mu murima ahinga, ni we wumvise bwa mbere uyu mwana ahita yihutira kujya kureba asanga araboshye ari na bwo yahitaga yiyambaza inzego z’ubuyobozi.
Niyoyita Ally uyobora Akagari ka Cyabagarura yavuze ko uyu mwana w’imyaka umunani y’amavuko bamusanze aboheshye n’imigozi ibiri, akavuga ko ari nyina wabimokoreye.
Ati: “Umugabo yumvise umwana arimo kurira cyane bafunguye basanga azirikiwe amaboko inyuma ari mu nzu, hanyuma umwana avuga ko nyina ari we wamuziritse amujijije amafaranga ibiceri 200.”
Umubyeyi uvugwaho kuboha umwana we yahise abura, gusa ahita atangira gushakishwa kugira ngo akorweho iperereza.
RIB ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu yatangaje ko “ukekwaho guhohotera uyu umwana yafashwe akaba afungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Cyuve mu Karere ka Musanze aho agiye gukurikiranwa nkuko amategeko abiteganya.”
Amakuru yavuye mu baturanyi b’uyu muryango, avuga ko basanzwe bafitanye ibibazo by’amakimbirane, ndetse ko ukekwaho kuboha umwana we yari atakibana n’umugabo we.


