Mu Isi ya none niba utarabyumvise mu nkuru z’urungano, wabyumvise kuri Radiyo ko hari umuryango uhuriwemo n’ibihangange ku Isi bigamije kuyitegeka no kuyiha umurongo ngenderwaho, “Illuminati” cyangwa “Abamurikiwe”.
Illimunati ni umuryango bivugwa ko ukorera mu bwihisho nyamara imbaraga z’abawugize zikagira uruhare mu guhindura ibintu byinshi ku Isi, cyane ko uhuriwemo n’ibyamamare muri buri ruhande rw’ubuzima; politiki, imikino, imyidagaduro, ubuzima n’ahandi henshi. Binyuze mu Cyiswe “New Order” uyu muryango ngo witeguye gushyiraho imitegekere igenzura, iyobokamana riyobya abatuye Isi, no kwimakaza urukozasoni n’ubusambanyi wibanze cyane mu rubyiruko.
Ibyo gusobanura byinshi kuri uyu muryango byo reka tubiharire undi munsi ahubwo turebe bimwe mu byamamamare bivugwa ko byazize kurenga ku mahame y’uyu muryango. Muri aba bivugwa ko bahitanwe na Illimunati bivugwa ko abenshi bari abayoboke b’uyu muryango nyuma bakawutera umugongo.
Paul Walker.

Paul Walker abenshi mwakunze kubera imikinire ye muri filme yiswe Fast and Furious, ariko mukababazwa n’urupfu yapfuye rudasobanutse rwo ku wa 30 Ugushyingo 2013. Uyu mugabo wari ukunzwe bidasanzwe akaba umuhanga mu kazi ke ka Cinema bivugwa ko yatambwe n’uyu muryango azira ko Filimi Fast and Furious igice cya 6, yagaragaje amabanga akomeye ya CIA ajyanye n’uburyo yinjiza amafaranga binyuze mu bucuruzi bwa magendu n’ibiyobyabwenge.
Amakuru yatangajwe na Vin Diesel avuga ko butari ubwa mbere iki kigo cy’ubutasi cyihaniza abateguye Fast and Furious gusa bakaza kubirengaho. Ibi ni nabyo ngo byatumye Paul Walker apfa ngo abandi bikange ntibazongere kumena amabanga y’iki kigo, ubusanzwe gikuriwe n’abavuga rikijyana mu muryango Illuminati.
Mu nyandiko y’urubuga Illimunati Watcher ivuga ko imodoka Paul yakoreyemo impanuka yo mu bwoko bwa Ferrari ari imwe mu zikomeye ku Isi bityo bitumvikana ko yagonga ipoto igahita ishwanyuka.
Iyi nyandiko iragira iti: “Birazwi ko Paul Walker atakiri mu mubiri ariko uwavuga ko yazize impanuka yatewe n’umuvuduko ukabije yaba ashaka gusonga abamukundaga, ahubwo ababikoze ni bo babihaye izina”
Michael Jackson

Micheal Jackson Isi yose imuzi nk’ umwami w’injyana ya Pop, kubera uduhigo n’ibigwi yayigizemo kuva mu 1987 kugeza 2009.
Michael Jackson yari umwe mu bagize iri tsinda rikorera mu ibanga, nyuma aza kwifuza kurivamo bitewe n’ukuri yaje kuvumbura ku bibi ryakoraga.
Mu gutangira kwigumura, ibyo Machael Jackson yatekerezaga byose yabyanditse mu ndirimbo ze nka Dangerous, Keep Faith, Xscape. Abazi imikorere y’umuryango Illuminati bavuga ko ibyo Michael Jackson yakoze byasaga nko kwicukurira imva yazashyingurwamo.
Kugeza ubu, urupfu rwa Michael Jackson rwo muri 2009 rufatwa nk’urwatewe n’uwamuvuraga Dr. Murray aho nawe ubwe yiyemereye ko yamuteye urushinge rurengeje urugero.
Murray yanavuze ko ibigo bikomeye mu muziki ku Isi nka Sony na Philips bifite ijambo ku muziki ari na byo bituma biwinjizamo imbaraga z’umwijima zaje no kwica uwari shebuja.
John Lennon

Uyu mugabo urupfu rwe rwahogoje benshi dore ko yari umuhazi ukomeye cyane muri Amerika. Bivugwa ko Lennon yapfuye yishwe n’umukozi w’Urwego rw’Ubutasi rwa Amerika (FBI) Mark David Chapman. Lennon ajya kwicwa ngo yageragezaga gutangaza ukuri mu ndirimbo ze, ndetse anereka abakunzi b’umuziki we ko ubutegetsi bwa Amerika bukorana n’imbaraga za Sekibi.
Malcolm X

Malcolm yahoze ari umuntu urwanya ubutegetsi. Yarwanyije politiki y’ubusumbane na gashakabuhakev(Capitalism) nyamara ibi bikaba byari inkingi ikomeye ya Illuminati, yahoze ashaka amahoro mu kubaho kwe gusa ubuzima bwe bushyirwaho akadomo ku wa 21 Gashyantare 1965
Bob Marley

Bob Nesta Marley yaharaniye urukundo, ubumwe n’amahoro mu batuye Isi, binyuze mu njyana ya Reggae yaririmbaga indirimbo zikangurira abantu kubaho mu rukundo no gutinya amategeko y’Imana, ibi bihabanye cyane n’imikorere ya illuminati.
Mu mwaka w’1981, Bob yarapfuye bivugwa ko ari kanseri nyamara byavuzwe ko iyi kanseri yayitewe n’abashakaga kumucecekesha, we nk’umuntu wari ukunzwe ku migabane yose cyane cyane muri Amerika ya Ruguru.
”Muvuga ko mukunda akazuba kava, mukajya munsi y’ibiti, muvuga ko mukunda akavura kajojoba mugafungura imitaka, muvuga ko mukunda cyane akayaga, kahuhera mugakinga amadirishya ‘amazu yanyu, niyo mpamvu nanjye iyo muvuze ko munkunda, ntinya” Aya ni amagambo bwite ya Bob Nesta Marley ubwo yakekaga ko hari abamuhiga nyamara bo bigira abakunzi be.
John F. Kennedy

John Fitzgerald Kennedy yayoboye Leta Zunze Ubumwe z’Amerika nka Perezida wa 35 w’iki gihugu. Yishwe arasiwe i Texas ku wa 22 Ugushyingo1963 aho byavuzwe ko azize guhakana amabwiriza ya Illuminati yari yaramufashije kugera ku butegetsi. Inkuru y’urupfu rw’uyu mugabo yabaye ikintu cyo kuvugwa imyaka isaga 10.
Kugeza ubu hari abirenga bakuvuga ko icyamamare cyose gipfuye biba byagizwemo uruhare n’umuryango Illimunati. Mu gihe abandi bavuga ko Illuminati ari ikinyoma itabaho. Abahanzi benshi bo muri Amerika nka Jay-Z, Beyonce, Lady Gaga, Rihanna, n’abandi biyemerera ko babarizwa mu muryango bivugagwa ko bagurishijemo roho zabo.



2 Responses
Ibyamamamare bivugwa ko byagambaniwe n’imbaraga z’umwijima binyuze muri “Illuminati”
Bariya bahanzi barabyiyemerera koko? Njya mbakemanga ariko nta proofs.
Ibyamamamare bivugwa ko byagambaniwe n’imbaraga z’umwijima binyuze muri “Illuminati”
Bariya bahanzi barabyiyemerera koko? Njya mbakemanga ariko nta proofs.